Kigali: Hagaragajwe imbogamizi zigitera ababyeyi gupfa babyara

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 17, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ibikorwa remezo bidahagije mu nzego z’ubuzima ni imwe mu mbogamizi ibihugu by’Afurika bigihura na zo mu guhangana n’ikibazo cy’ababyeyi bapfa babyara.

Byagarutsweho mu nama yabereye mu Mujyi wa Kigali kuri iki Cyumweru taliki 16 Nyakanga 2023, mu Nama Mpuzamahanga  yiga uburyo ubuzima bw’umubyeyi bugomba kubungabungwa kuva agisama kugera abyaye.

Iyi nama yateranye mbere ho gato yuko Inama Mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’umugore itangira kubera i Kigali kuri uyu wa Mbere taliki 17 Nyakanga 2023.

Ni mu rwego rwo kugira ngo ikibazo kibangamiye iterambere ry’umugore ririmo n’iki cy’abagore bapfa babyara ukiri hejuru, harebwe ingamba zafatwa n’ibihugu byitabiriye iyi nama.

Ibi kandi bijyana no kugabanya ababyeyi bapfa babyara.

Iyi nama yagaragaje ko ibihugu byinshi cyane cyane iby’Afurika bigifite ibibazo mu kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara.

Abitabiriye inama bagaragarije abayitabiriye imbogamizi ziri mu bihugu byabo ariko zikaba zisa neza n’imbogamizi z’ibindi bihugu by’Afurika bifite.

Brenda Forming, Umuyobozi w’Umuryango Women 4 Global Fund (W4GF) uharanira uburenganzira bw’abagore muri Cameroun, yagize ati: “Bimwe muri ibyo bibazo bigendanye no kuboneza urubyaro, dufite ikibazo muri Cameroun cya Politiki y’ubuzima.

Urubyiruko rwacu ntirufite uburenganzira ku mibiri yabo, gukuramo inda ni icyaha ibyo bigatuma iyo basamye bahitamo kuzikuramo, bakabikora nabi akaba ari byo bibyara izo mfu”.

Sibomana Hassan, Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi muri RBC, yavuze ko mu Rwanda hari ikibazo cy’abakozi bake kandi ko Minisiteri y’Ubuzima irimo kubikurikirana.

Ati: “Harimo nk’ikibazo kijyanye n’umubare w’abakozi, umubare w’abakozi mu by’ukuri uracyari muto ugereranije n’umubare w’abakenewe.

Ikibazo cy’ibikorwa remezo na cyo Minisiteri y’Ubuzima irimo iragikoraho”.

Addszemen Chanie wo muri Ethiopia, yavuze ati “Mu gihugu cyacu dufite ibibazo byinshi, ikiri ku isonga ni imiterere y’igihugu cyacu.

Ntibyoroshye kugera aho umubyeyi ahererwa ubufasha, murabizi neza ko umugore utwite ntagomba kuba kure y’aho yakura ubutabazi ariko twe si ko bimeze”.

Akomeza avuga ko muri rusange bafite ikibazo cy’ubushobozi budahagije mu kubaka ibikorwa remezo birimo ibigo nderabuzima, kubona amazi ndetse n’amashanyarazi.

Yongeraho ko umwihariko uhari ari ikibazo cy’ibikorwa remezo mu giturage.

Nubwo mu Rwanda hari intambwe yatewe, umubare w’ababyeyi bapfa babyara uracyari hejuru y’ikigero u Rwanda rwifuza, mbere y’umwaka wa 2030.

Sibomana yagize ati “Hano mu Rwanda imfu z’ababyeyi zigeze kuri 203 ku babyeyi ibihumbi 100 baba babyaye abana bazima.

Ni umubare wagabanyutse ugereranyije n’aho twavuye mu mwaka 2000.

Mu 2000 bageraga ku 1,071 urumva ko twagabanyije hafi 80% kugeza muri 2015/2020.

Agaragaza ko hakiri ibyo gukora kubera ko bifuza ko n’uwo mubare wagabanyuka bityo ko Minisiteri y’Ubuzima yifuza ko bagombye kuba bagabanya byibuze bagasigarana 126 ku babyeyi ibihumbi 100 nibura baba babyaye abana bazima.

Mu mwaka wa 2003, mu babyeyi 1,000 babyaraga muri bo 62 barapfaga ariko kuri ubu harifuzwa ko imfu z’ababyeyi bapfa babyara zajya munsi y’ababyeyi 17 mu babyeyi 1,000 babyaye.

Ibi bikaba bishyirwa mu bikorwa higishwa urubyiruko aho 215% by’urubyiruko rwitabira amasomo yo kwita ku buzima mu matsinda, ruva kuri 281,043 rugera kuri 885,087.

Ni mu gihe umubare w’urubyiruko rwitabira inama z’abantu ku giti cyabo wiyongereyeho 235%, uva kuri 47,666 ugera ku 159,821 hagati ya 2021 na 2022.

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 17, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE