U Rwanda na Hongiriya byiyemeje gukoresha neza ingufu za kirimbuzi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 16, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Kuri iki Cyumweru taliki ya 16 Nyakanga, u Guverinoma y’u Rwanda n’iya Hongiriya byashyize umukono ku masezerano y’ubutwererane mu nzego byiri zirimo ubufatanye mu gukoresha neza ingufu za kirimbuzi zizwi nk’iza nikereyeli cyangwa iza atome. 

Ayo masezerano yasinywe mu gihe u Rwanda rugeze kure imyiteguro yo kwakira uruganda rutunganya ingufu za nikeleyeri rwabanjirijwe no gushyiraho inzego zihamye na Politiki bigenga imikoreshereze y’izo ngufu mu bikorwa bifitiye akamaro abaturarwanda n’Isi muri rusange.

Guhera mu mwaka wa 2018 ni bwo u Rwanda rwatangiye gukorana n’ibihugu birimo u Burusiya mu gutegura uburyo buhamye bwo gutunganya no gukoresha ingufu za nikeleyeri zikomeye kuko iyo zikoreshejwe nabi zicurwamo ibitwaro bya kirimbuzi bishobora no koreka Isi yose.

U Rwanda na Hongiriya byashyize umukono ku masezerano agamije kubyaza umusaruro mwiza izo ngufu, mu muhango wakurikiranywe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame hamwe na mugenzi we wa Hungariya Katalin Novák.

Ayo masezerano ateganya ko ibihugu byombi bizahererekanya ubumenyi n’ubunararibonye binyuze mu mahugurwa n’uburezi ku birebana n’uburyo urwego rw’ingufu za kirimbuzi (atomic industry) rwabyazwa umusaruro wimakaza amahoro.

Andi masezerano yashyizweho umukono arebana n’ubufatanye mu rwego rw’uburezi, aho abanyeshuri bo mu Rwanda bagiye kugira amahirwe yo kubona buruse zo kongera ubumenyi i Budapest binyuze muri gahunda yiswe “Stipendium Hungaricum Scholarship Programme.”

Uwo muhango wabaye nyuma y’ibiganiro byabereye mu muhezo byahuje abo Bakuru b’Ibihugu, bikaba byibanze ku kurushaho guteza imbere umubano w’u Rwanda na Hongiriya. 

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Abakuru b’Ibihugu byombi bagaragaje ko banyuzwe no kuba ubutwererane bwa Kigali na Budapest bukomeje kwiyongera. 

Perezida Kagame yashimye inkunga Hongiriya yateye u Rwanda mu kubaka uruganda rw’amazi rwa Karenge, akomeza agira ati: “Nanone kandi tuzafatanya na Hungariya mu guhugura Abanyarwanda ku mikoreshereze y’ingufu za nikeleyeri.”

Yakomeje agaragaza ko umusingi w’iterambere ry’ubukungu ari ugushora imari mu baturage kugira ngo barusheho gutanga umusaruro, bikajyana no kwita ku iterambere ry’inzego z’ingenzi z’ubukungu nk’ubuhinzi bukorwa n’abaturage benshi. 

Yongeyeho ati: “Hakurikiraho guteza imbere ubumenyi. Turifuza gukorana na Hongiriya muri izo nzego muri izo nzego ndetse n’izindi nyinshi.”

Perezida Kagame nanone yahishuye ko mu bihe bya vuba u Rwanda ruzafungura Ambasade i Budapest mu kurushaho gushimangira iterambere ry’ubushuti n’ubutwererane bw’ibihugu byombi. 

Perezida Katalin Novák na we yagaragaje uburyo yashimishijwe no gusura u Rwanda nk’igihugu cya mbere agezemo ku mugabane w’Afurika, akaba azakomereza muri Tanzania.

Yavuze ko impamvu yatoranyije u Rwanda nk’igihugu cya mbere agomba gusura ari uko yashakaga kwihera ijisho uko rwateye imbere mu myaka ikabakaba 30 ishize hahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Yanakomoje ku buryo Hongiriya yishimiye gufungura ibiro by’uyihagarariye i Kigali mu bihe byashize, aboneraho gushimira Perezida Kagame wemeye gufungura ibiro by’uhagarariye u Rwanda i Budapest mu bihe biri imbere. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 16, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE