Minisiteri y’Ibidukikije irakangurira abantu kwirinda urusaku rubangamira umudendezo

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc yashyize ahabona amabwiriza akumira urusaku rubangamira umudendezo w’abaturarwanda, akangurira abantu kwirinda kugwa muri ayo makosa kuko hariho amategeko abihana.
Ayo mabwiriza agaragaza ko hari ibipimo ntarengwa by’urusaku bitewe n’ibikorwa bitandukanye kuko nk’abafite ibikorwa by’ubucuruzi, ubukerarugendo, hoteli n’amacumbi bitandukanye n’abafite ibikorwa by’ubwubatsi, iby’amakoraniro, iby’abafite insengero, imisigiti n’ibindi.
Ayo mabwiriza ashyirwaho agamije gukumira no kurwanya urusaku, guhuza ibikorwa n’uburyo bw’igenzura hagamijwe gukumira urusaku, gushyiraho no kumenyekanisha ibipimo ntarengwa by’amajwi bitewe n’aho ari ho.
Hari kandi ibikorwa biteza urusaku bishobora gusabirwa uruhushya nk’ibikorwa by’ubwubatsi iyo bibaye ngombwa ko bikomeza gukorwa na nijoro.
Iyo aya mabwiriza atubahirijwe hagatezwa urusaku rurengeje ibipimo, mu rwego rw’ubutegetsi, uwaruteje acibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 500 000, yishyurwa mu gihe cy’iminsi irindwi y’akazi uhereye igihe yabimenyesherejwe, atakwishyura agafungirwa by’agateganyo ibikorwa kugeza yishyuye ndetse akagaragaza mu nyandiko ingamba zo kudasubira guteza urusaku.
Yanditswe na NYIRANEZA Judith