Afurika ntikwiye guhora yakira imfashanyo gusa-Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko Abanyafurika banze gukomeza kugendera ku myumvire y’uko Afurika ikwiye guhora igenerwa imfashanyo kurusha uko yakwishyigikira, ikihaza ndetse no kwiteza imbere.
Madamu Jeannette Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kane taliki ya 13 Nyakanga, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango Segal Family Foundation irimo kubera i Kigali.
Segal Foundation ni Umuryango w’Abagiraneza ukorera mu bihugu by’Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, uharanira kuba umufatanyabikorwa mwiza mu banyamuryango bawo.
Uwo Muryango ugamije guhindura imiterere isanzwe y’ibikorwa by’ubugiraneza ushimangira ko hari ubundi buryo bwizewe, budaheza kandi butanga umusaruro abantu baterwamo inkunga.
Uwo Muryango washinzwe na Barry Segal nyuma y’uruzinduko yagiriye mu bihugu by’Afurika birimo n’u Rwanda mu mwaka wa 2007, aho yasanze hari abaturage benshi bari bafite impano ariko bakabura amahirwe yo kuzibyaza umusaruro, akaba yaratekereje guha amahirwe abaturage bo mu byaro byo mu bihugu bitandukanye by’Afurika kuva icyo gihe.
Ikindi yabonye ni uko Imiryango nterankunga myinshi yakoreraga muri Afurika icyo gihe yibandaga ku gukemura ibibazo bimwe na bimwe kandi itanahuza ngo ibe yakumvikana ku buryo bwo guharanira kugera ku ntego ngari kandi ihuriweho.
Guhera icyo gihe yahise yemeza ko ashobora kuzana impinduka ashoye mu miryango ikorana n’abaturage bo hasi, iyobowe n’abantu b’abanyempano ari na ko ayishishikariza gukorana bya hafi kugira ngo imbaraga zidatatana n’umusaruro ukarushaho kuba muke.

Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, Segal Family Foundation ni Umuryango umaze kuba ubukombe kandi watangiye kugera ku cyerekezo wihaye mu myaka irenga 15 ishize.
Mu mwaka wa 2022, waje ku mwanya wa kabiri mu gutanga inkunga nyinshi zihindura imibereho y’abatagira ingano muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Inama iteraniye i Kigali ihurije hamwe abagenerwabikorwa, Imiryango Itegamiye kuri Leta, n’abaterankunga mu gihe cy’iminsi itatu, aho baganira ku buryo bwabafasha gukomeza kwesa imihigo no kugera ku ntego biyemeje.
Madamu Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye, yagize ati: “Twese hamwe twamaganye igitekerezo cy’uko Afurika igomba kuguma ku ruhande rw’imfashanyo, aho kugira ngo Afurika yishyigikire, iharanira kwihaza kandi yiteza imbere.”
Yakomeje asaba buri wese gutanga umusanzu we no gufatanya n’abandi mu gushakira ibisubizo ibibazo Isi ihanganye na byo, harimo ibirebana n’ubuzima bwo mu mutwe, ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo, intambara, imicungire mibi y’umutungo w’ibihugu, imihindagurikire y’ibihe n’ibindi byinshi.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ibikorwa by’umuryango Segal Family Foundation byatumye benshi bagera ku nzozi zabo bashobora gukora ibikorwa bifatika.
Yavuze ko Umuryango Imbuto Foundation na Segal Family Foundation bigira imikoranire myiza, aho icyo ishyize imbere ari ukuzana impinduka nziza mu baturage.
Avuga ko ibyari ibitekerezo, byavuyemo ibikorwa byiza bigera ku bantu bo mu byiciro binyuranye.
Iyi nama y’iminsi itatu iteraniye i Kigali, yitabiriwe n’abashyitsi barenga 700 baturutse mu bihugu 37 byo hirya no hino ku Isi.










