Ikorwa ry’umuhanda uhuza Gatumba- Bwira- Nyange uzazahura ubuhahirane

Umuhunda uhuza Imirenge ya Gatumba, Bwira na Nyange mu Karere ka Ngororero yari yarangiritse, yatangiye gukorwa kuri uyu wa Kane taliki ya 13 Nyakanga 2023, bikaba bizatuma imigenderaniren’imihahirane yongera gusubira mu buryo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe yayoboye umuhango wo gutangiza ikorwa ry’uwo muhanda uhuza Imirenge ya Gatumba, Bwira na Nyange ufite uburebure bwa kilometero 45, uzakorwa mu byiciro 3 ku bufatanye bw’Akarere n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutera inkunga inzego z’ibanze LODA.
Ni umuhanda wangiritse ku buryo hari ibice byawo byari bitoroshye kugendwamo by’umwihariko mu gihe cy’imvura, ukaba warangijwe n’imvura n’inkangu kuko unyura mu misozi miremire.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi yavuze ko umuhanda uzubakwa mu byiciro bitatu, abasaba kuwufata neza kuko uzoroshya imigenderanire n’ubuhahirane.
Ati: “Uyu muhanda uzubakwa mu byiciro 3 ariko ubu hatangiye icyiciro cya mbere, ahagiye kubakwa umuhanda ungana na kilometero 16.6, ni ukuva Rusumo mu byapa-Gitega-Gashyushya. Uyu muhanda uzabafasha kugenderanira no guhahirana, murasabwa kuzawubungabunga bityo mukazawurinda kwangirika “.
Meya yanagarutse ku bikorwa by’imihigo yizeza abaturage ko amashanyarazi ndetse n’ibitaro bya Muhororo bigiye kubakwa, by’umwirihariko ibitaro bizakomeza kubakwa aho byahoze.
Yijeje abaturage ko ibizangirika byose kubera ibikorwa ry’umuhanda bizishyurwa, anasaba abaturage bazahabwa ingurane ko amafaranga bazabonamo batazayapfusha ubusa ahubwo yabagirira akamaro.

Abaturage by’umwihariko abacuruzi bishimiye ko uwo muhanda ugiye gutunganywa kuko ubuhahirane no kugenderana bizafata indi ntera.
Abarimo Giraso Alphonse, Mukamfura Christine, Kwigangana Laurent n’abandi bashimye ko ibyoPerezida Paul Kagame ibyo yabasezeranyije bigerwaho, ko imvugo ye ari yo ngiro. Bishimiye kandi ko bagiye kubonamo akazi kazabafasha kwiteza imbere.
Igice cya 1 gifite uburebure bwa kilometero 16,6 kizatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri 1,838,315,493, uzakorwa na company Delta 2 Construction Ltd.
Igice cya 2 gifite kilometero 14,3 izatwara amafaranga y’u Rwanda miliyari 1,4, naho igice cya 3 gifite kilometero 14,6 izatwara amafaranga y’u Rwanda miliyari 1,7.
Ikorwa ry’uwo muhanda ni igikorwa cyitabiriwe n’inzego z’ubuybozi zitandukanye zirimo Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe, ukuriye ingabo mu Karere Lt.Col Donath Bikaba,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge Mukamana Soline ari kumwe n’umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw’Umurenge wa Gatumba Nzayisenga Jean Damascene, abakozi b’uwo Murenge n’abaturage.



Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH