Uruhare rw’Abafashamyumvire mu kunoza ubuhinzi bw’u Rwanda

Kunoza ubuhinzi bisaba ko ababukora bagira ubumenyi buhagije, bagakoresha tekiniki zigezweho, ni muri urwo rwego Abafashamyumvire mu buhinzi bagize uruhare mu kugeza ubumenyi bungutse ku bandi bahinzi kugira ngo ubuhinzi bukorwe neza.
Mayira Celestin utuye mu Mudugudu wa Gafunzo, mu Kagari k’Isangano, mu Murenge wa Ndego, mu Karere ka Kayonza, umufashamyumvire uhagarariye abafashamyumvire bo mu murima shuri biga guhinga ibishyimbo na soya.
Ati: “Mbere twazihingaga mu kajagari, tunyanyagiza, ariko ubu twiga guhinga ku murongo tugsteza ifumbire mvaruganda ivanze n’imborera, tukabitera muri santimetero zagenwe ubwo bikarushaho kugenda neza naho mbere twahingaga mu kajagari ugasanga turavangavanga imyaka ari ibishyimbo, ibigori, imyumbati, amateke umusaruro ntube mwiza”.
Yashimiye ko mahugurwa bahawe n’Umushinga ugamije kuhira no kubungabunga amabanga y’imisozi mu Karere ka Kayonza KIIWP yabafashije guhinga kijyambere, ubu tumaze kuhigira byinshi, twamenye uburyo bahinga ku murongo twanize zimwe mu ndwara z’ibihingwa tumaze kugenda tuzimenya.
Yongeyeho ati: “Ubu turitegura kujya kubwira n’abandi bahinzi ibyo twize mu Midugudu nabo bamenye amakuru bave mu buhinzi bwa gakondo bajye mu buhinzi bwa kijyambere. Uko bavanga ifumbire y’imborera n’imvaruganda, santimetero basiga hagati y’igihingwa n’ikindi kandi turacyakomeza kwiga”.
Twizeyemungu Noah ukorana n’umushinga Tubura ucuruza amafumbire n’imbuto z’indobanure, yasobanuye ko umuhinzi ahabwa ifumbire n’imbuto kandi agakurikiranwa kugira ngo umusaruro ube mwiza.
Ati: “Iyo umuhinzi amaze kwiyandikisha muri sisiteme tumuha ifumbire n’imbuto y’indobanure tukanamukurikirana.

Ndikubwimana Philbert utuye mu Mudugudu wa Gisoro, Akagari ka Kabura, mu Murenge wa Kabarondo, mu Karere ka Kayonza yavuze ko bahingaga imbuto bishakashakiye, ariko ubumenyi bungutse mu ishuri ryo mu murima byatumye bagira umusaruro mwiza.
Ibi byashimangiwe n’Umuyobozi w’agateganyo w’umushinga wa KIIWP Usabyimbabazi Madeleine, ko kwigisha abaturage biciye mu guhugura abafashamyumvire byatumye bahinga kijyambere kandi uwo mushinga ukaba warabafashije guca amaterasi umusaruro ukiyongera.
Ati: “Hari ubutaka bari bararetse guhinga kubera ko nta kintu babukuragamo ariko aho tumariye gukora ayo materasi barahinze ndetse bakuramo umusaruro mwinshi.”
Muri rusange abahinzi bo mu Karere ka Kayonza bavuga ko bari bamenyereye guhinga mu kajagari, mu buryo bwa gakondo, ariko nyuma yo guhabwa ubumenyi n’Umushinga ugamije kuhira no kubungabunga amabanga y’imisozi mu Karere ka Kayonza, batangaza ko batazongera guhinga mu kajagari, ahubwo bahinga kijyambere, bagakuramo umusaruro mwinshi bakanasagurira amasoko.
Uwo mushinga wabafashije uterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (IFAD), ukorera muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi binyuze mu kigo RAB.
Yanditswe na NYIRANEZA Judith



Habinshuti Jean bosco says:
Nyakanga 8, 2025 at 9:19 pmTurashimira leta yubumwe bwabanyarwanda ikomeze gutera inkunga buri munyarwanda mugutuma yunguka gukora ubuhinzi nkumwuga abikesheje ubumenyi avoma mu mahugurwa yahawe.uretse mubuhinzi ko habaho namahugurwa kubworozi bwamatungo hagahugurwa uko umunyarwanda yajya yivurira itungo kubwibyo agahabwa ubumenyi bwibanze mukuyitera urushinge dore ko ariho benshi bibabera imbogamizi .bitewe nuko umubare mwinshi wabanyarwanda wakandagiye mu ishuri ni fagiteri yatuma bagira ubumenyi bwimbitse.