Umujyi wa Kigali winjiyemo bisi nshya eshanu 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 12, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ikibazo cyo gutegereza imodoka amasaha menshi mu Mujyi wa Kigali cyatangiye kubonerwa ibisubizo, aho kuri ubu imihanda ya Kigali igiye gutangira kugendamo bisi nshya eshanu zibereye ijisho bikajyana na gahunda yo gushyiraho imihanda yihariye ya bisi mu masaha ya mugitondo n’umugoroba.

Bisi ni bwo buryo bwa taransiporo bukoreshwa n’abaturage batagira ingano mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali. 

Abakoresha ubwo buryo bwo gukora ingendo bagiye binubira gutonda imirongo bategereje bisi “bakahamara amasaha n’amasaha.”

Bisi nshya zaguzwe n’Ikigo Jali Transport Company gikorera mu mihanda iva muri Gare ya Nyabugogo yerekeza muri Gare ya Kimironko, ikava muri Gare ya Kimironko yerekeza Batsinda, Nyabugogo-Nyamirambo n’ibindi bice by’Umujyi wa Kigali. 

Byongeye kandi, icyo kigo cyiteguye kwakira izindi bisi 20 za Yutong zikorwa n’Ikigo cyo mu Bushinwa giherereye i Zhengzhou mu Ntara ya Henan. 

Umuyobozi Mukuru wa Jali Transport Innocent Twahirwa, yagize ati: “Ni ubwoko bushya bwa bisi busa n’ubwo dusanganywe. Ariko, bagiye bashyiramo udushya, baranazivugurura mu bwiza bwazo, umutekano zitanga ndetse n’imikorere.”

Abakunda gukora ingendo batega za bisi bishimira ko inzego bireba zikomeje gushaka ibisubizo birambye ku bibazo bimaze imyaka myinshi mu rwego rwa taransiporo. 

Umunyeshuri wiga muri Kaminuza Christian Mugisha Nshuti, yabwiye itangazamakuru ko biteguye impinduka nziza, agira ati: “Nizeye ko hazaboneka imikorere inoze no kuba serivisi zizatangirwa ku gihe.”

Abashoferi na bo bafite icyizere ko izo modoka zigiye guhindura byinshi no kongera imikorere myiza mu rwego rwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

Bisi zikorera i Kigali zigiye kugenerwa inzira zihariye 

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko gahunda yo kwagura imihanda ikomeje, bikazajyana n’uko imodoka zitwara abagenzi zizajya zihabwa umwihariko cyane cyane mu masaha yo kuva no kujya mu kazi.

Abatega imodoka mu buryo bwa rusange bavuga ko bakurikije umubyigano w’imodoka ukunze kugaragara mu masaha ya mugitondo na nimugoroba, ngo hakwiye kwagurwa imihanda kugira ngo imodoka zitwara abagenzi zibone inzira.

Mu Mujyi wa Kigali hari ibice utapfa kuburamo umubyigano w’ibinyabiziga hafi ya buri gihe. Urugero ni umuhanda Nyabugogo-Kinamba, Nyabugogo-Ruyenzi, Remera-Kabuga n’ahandi hatandukanye. Ibi byose binagira ingaruka ku batega imodoka mu buryo bwa rusange kuko bitinza ingendo zabo.

Umujyi wa Kigali urushaho gukura no guturwa. Ubarurwamo abaturage miliyoni 1 n’ibihumbi 700, wongeyeho abasaga ibihumbi 300 bawukoramo ariko bataha mu zindi Ntara, hakiyongeraho n’ibinyabiziga bidasiba kuba byinshi.

Abahagarariye sosiyete zitwara abagenzi ndetse n’abashoferi muri rusange basanga ikibazo cy’umubyigano w’imodoka gikwiye kuvugutirwa umuti urambye.

Mu mwaka w’Ingengo y’Imari 2023/2024, Umujyi wa Kigali wateganyije miliyari 265 z’amafaranga y’u Rwanda azashyirwa mu mishinga 5 ikubiyemo kwagura ibikorwa remezo bigamije koroshya ubwikorezi, aho imihanda ifite uburebure bwa kilometero 24 izagurwa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yavuze ko mu byihutirwa ari uguha umwihariko imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange by’umwihariko mu masaha akunze kubonekamo abagenzi benshi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 12, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Nono says:
Nyakanga 12, 2023 at 7:45 pm

Muti bisi 5!!! Namwe murashyenga rwose! Kereka niba zose basi zigiye kongerwa mucyerekezo kimwe ubwo abo mubindi byerekezo bagakomeza gutegereza bihanganye! Reka dutegereze impinduka gusa iki kibazo gikwiye gushakirwa igisubizo muburyo butandukanye hakarebwa munguni zose!

Niyigaba Jean de Dieu says:
Nyakanga 13, 2023 at 2:34 am

Umuhanda zindiro-Masizi-Birembo-kami-Gasanze mutuvuganire ukorwe kuko Harimo ibibazo byo kubura transport kubera umuhanda mubi ndetse nikibazo cyamazi ya WASAC akomeje kubura nokuza rimwe mukwezi

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE