Polisi y’u Rwanda yahaye umukoro urubyiruko rutuye mu mahanga

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 12, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwibukije urubyiruko rw’Abanyarwanda rutuye mu mahanga kurangwa n’indangagaciro ndetse no guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uwimbabazi Sandrine Maziyateke umukozi ushinzwe ibikorwa bya Diyasipora muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yabwiye Imvaho Nshya ko urubyiruko 65 ruri mu Rwanda.

Avuga ko rwaturutse mu bihugu 15 birimo ibyo ku Mugabane w’u Burayi, Canada, ku Mugabane w’Aziya, Guinée, Kenya n’ahandi.  

Abenshi muri uru rubyiruko bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bavukira mu bihugu by’amahanga.

CP Bruce Munyambo, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guhuza abaturage na Polisi (Community Policing) muri Polisi y’u Rwanda, avuga ko kuvuka nyuma ya Jenoside atari yo mpamvu yatuma urubyiruko rudahangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside.

Yabigarutseho ejo ku wa Kabiri taliki 11 Nyakanga 2023, ubwo urubyiruko rusaga 60 rwasuraga icyicaro cya Polisi y’u Rwanda gikorera Kacyiru mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali. 

CP Munyambo yatanze umukoro avuga ko nk’urubyiruko rwavukiye mu mahanga ko intwaro ya mbere rufite ari uko rwamaze gusobanukirwa ukuri kw’ibyabaye ndetse n’uko u Rwanda rwigobotoye amateka mabi.

Yagize ati: “Gusura za Minisiteri n’Inzego zinyuranye, kuguma hano mukabona iterambere ry’u Rwanda ni uburyo bumwe bwo kumenya amateka y’Igihugu ndetse n’umutekano uhari”.

Yongeraho ko nibasubira mu bihugu batuyemo ko bafite ubushobozi bwo kunyomoza abafite ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ngo bafite ibimenyetso bifatika.

Agira ati: “Niba mubyumva ko iki Gihugu kiri mu nzira nziza, ni inshingano zanyu kukirwanirira, mugahangana n’abavuga ibitari byo aho muri hose”.

Urubyiruko rwasuye icyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda rusobanurirwa imikorere ya Polisi.

Rutangaza ko imikorere ya Polisi y’u Rwanda ihabanye cyane na Polisi y’aho rutuye mu mahanga.

Sheja Vaillant, Umwe mu rubyiruko rutuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika avuga ko yatangajwe nuko Polisi y’u Rwanda ifata abantu.

Ati: “Natangajwe n’ukuntu Polisi ifata abantu ntibabatinye ariko twe iyo ubonye umupolisi ugira ubwoba wenda ashobora kukugirira nabi, kutagukunda kubera ukuntu usa, udasa na bo ariko iyo uri hano uri kumwe na bo mba numva nisanzuye kandi ntekanye nta kibazo”.

Kayitankore Linda utuye mu Bubiligi ahamya ko Polisi y’u Rwanda ikora cyane kandi ngo si umutekano gusa ahubwo inafasha abaturage mu iterambere.

Akomeza agira ati: “Iremamo icyizere Abanyarwanda ibintu ntigeze mbona mu Bubiligi, twebwe ahanini ni umutekano gusa ariko hano biratandukanye kandi ni byiza”.

Urubyiruko kandi rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, rushyira indabo ku mva rusange ndetse banasobanukirwa birushijeho amateka ya Jenoside.

Bamwe muri bo bavuga nta mateka bari bazi ariko kuyamenya bizabafasha kuyabwira abatayazi.

Kayitankore Linda utuye mu Bubiligi avuga ko kuri we yumvaga kumenya amateka muri rusange ari byiza ariko Jenoside ngo abona ari icyago cyabaye ku Rwanda.

Ati: “Jenoside ndabibona ko ari icyago cyatubayeho, no mu muryango wanjye ndabibona bigatuma ntajya nifuza kubimenya cyane.

Iyi gahunda ni umwanya mushya wo guhindura uko njya mfata Jenoside ntibibe gusa agahinda n’umujinya ahubwo bikaba gusobanukirwa amateka yayo”.

Bizimana Kennedy na we utuye mu Bubiligi ahamya ko iyo wigisha umuntu ari byiza, bikarushaho kuba byiza iyo umwigisha amateka. 

Yagize ati: “Iyo ufashe umuntu ukamwigisha amateka unamwereka amashusho yirebera wenyine ibyabaye, akabaza ibibazo agasubizwa icyo gihe ntashobora kongera kuvuga ibintu yiboneye ahubwo arushaho kuvuga ukuri”.

Yanditswe na KAYITARE Jean Paul 

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 12, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE