Umuhanzi Divine yashyize hanze indirimbo y’amashusho

Nyinawumuntu Divine, Umuhanzi ukizamuka mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yamaze gushyira hanze indirimbo y’amashusho yise ‘Urugendo’.
Ni indirimbo avuga ko yakorewe muri Beacon Studio hanyuma amashusho yayo agafatwa kandi akayoborwa na Alain Gatera Junior.
Yabwiye itangazamakuru ko indirimbo ‘Urugendo’ yanditswe na Danny Mutabazi ari na we wanditse indirimbo ebyiri z’abahanzi Vestine na Dorcas.
Divine yamenyekanye biturutse ku ndirimbo za Israel Mbonyi, Aline Gahongayire ndetse na Bosco Nshuti kuko yakundaga gusubiramo indirimbo zabo.
Ni umuririmbyi wari usanzwe ari umutoza w’amajwi muri Worship Team yo ku ishuri yigaho ndetse akaba n’umuririmbyi wa Korali Abihanganye ya ADEPR Muhima.
Kugeza ubu abarizwa muri Kingdom of God Ministries imwe mu matsinda akomeye hano mu Rwanda.
Mu ndirimbo ‘Urugendo’ avuga ko harimo ubutumwa bwibutsa abantu ko inzira barimo n’ubwo irimo amakuba menshi, irimo intambara ndetse n’ibibaca intege ariko ko ejo byakurwaho.
Yagize ati “Ariko ibi byose nidusoza urugendo tuzaririmba kuko dufite udukiza ibyo bibazo byose tunyuramo muri urwo rugendo kandi twizeye ko nyuma y’ibyo byose bazaka nk’inyenyeri bageze i Siyoni”.
Umujyanama wa Divine, Frodouard, yavuze ko indirimbo ‘Urugendo’ yabahenze cyane kuko ngo ifite agaciro ka miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye muri Camps Kigali, mu ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (HEG).
Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL
Igiraneza Chance says:
Nyakanga 12, 2023 at 5:12 pmNi nziza Kandi imana imushyigikire