RDC: Imitwe yitwaje intwaro ikomeje kwibasira abaharanira uburenganzira bwa muntu 

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 12, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo abantu 5 biciwe muri teritwari ya Kiwanja n’abakekwa kuba abarwanyi b’umwe mu mitwe yitwaje intwaro yo muri ako gace.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yamaganye icyo gikorwa ivuga ko ihangayikishijwe n’ikibazo cy’umutekano ku bakozi bayo no kubatuye ako gace muri rusange.

Mu gace ka Kiwanja mu teritwari ya Rutshuru mu masaha y’igicamunsi cyo ku wa Kabiri taliki 12 Nyakanga 2023, impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zivuze ko zibasiwe n’imitwe yitwaje intwaro.

Ibi bije nyuma yuko abantu 5 bishwe muri sheferi ya Bwito muri iyo teritware mu gihe cy’iminsi 2 gusa harimo 4 bakorera sosiyete sivili yo muri iyi teritwari n’andi mashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu.

Ijwi ry’Amerika ryatangaje ko abishwe, bari bavuye mu nama yari yahamagajwe n’ishyirahamwe ry’abaharanira uburenganzira bwa muntu ku rwego rwa teritwari ya Rutshuru.

Ibi byemejwe Patrick Ricky Paluku, uhagararariye ishyirahamwe ADDH (Association des défenseurs des droits de l’homme) mu teritware ya Rutshuru.

Undi utashatse ko izina rye rimenyekana kubera impamvu z’umutekano we yabwiye ijwi ry’Amerika ko gucecekesha abaharanira uburenganzira bwa muntu bigira ingaruka zikomeye k’ubuzima bw’abaturage.

Imitwe itungwa urutoki kuba izengereje abaharanira uburenganzira bwa muntu irimo CMC Nyatura, Mai-Mai n’abandi bose biswe Wazalendu.

Umutwe wa M23 ushinja CMC Nyatura, Mai-Mai kuba ari yo yibasira icyo gice cy’abaturage. 

Hagati aho abanyamakuru bakorera mu duce turimo imirwano mu ntara ya Kivu ya ruguru na bo ntiborohehewe. 

Ibi byateye radiyo zitandukanye gufunga imiryango zihungira mu Mujyi wa Goma n’ahandi hari umutekano.

Kuva aho imirwano yuburiye mu burasirazuba bwa RDC hagati ya FARDC na M23, teritwari ya Rutshuru yakomeje kuba indiri y’ubwicanyi bw’abaturage.

Mu cyumeru gishize abarenga 10 biciwe ahitwa Bungushi aho kugeza n’ubu impande zose zitana ba mwana kuri ubu bwicanyi bw’abasivili.

Yanditswe na KAYITARE Jean Paul

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 12, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE