Ababikira 2 bo mu Rwanda biciwe i Yemen bagiye kugirwa Abatagatifu

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 11, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ababikira babiri b’Abanyarwandakazi, Nzamukunda Reginette na Mukashema Marguerita biciwe i Yemen urw’agashinyaguro barategurirwa kugirwa Abatagatifu, nk’uko byemejwe mu itangazo ryatangajwe na Papa Francis.

Nzamukunda na Mukashema ni bamwe mu babikira bane bishwe n’ibyihebe taliki ya 4 Werurwe 2016, baraswa urufaya rw’amasasu rwahitanye abantu 16 icyo gihe.

Abandi bapfuye icyo gihe ni Kanini Anastasia ukomoka muri Kenya na Anslem wo mu Buhinde, bakaba baramishweho urufaya rw’amasasu nyuma yo kwemerera ibyihebe bya Al Qaeda kwinjira mu Rugo rwita ku basheshe akanguhe bari bashinzwe kwitaho ahitwa Aden muri Yemen.

Papa Francis yemeje ko abo Babikira babaye intwari, cyane ko bari baranze kuva muri Aden kandi babizi neza ko umutekano waho utizewe, aboneraho gusaba Komisiyo ibishinzwe kugenzura ko bujuje ibisabwa maze bagashyirwa ku rutonde rw’Abatagatifu.

Umuhango wo gushyira umuntu utakiriho mu Batagatifu, by’umwihariko ubarizwa mu Muryango w’Abakirisitu, ukorwa nyuma y’ubugenzuzi bwihariye bukorwa ku mateka ya nyiri ubwite.

Umwanzuro wo kugira abo Babikira b’Abanyarwanda Abatagatifu bije nka kimwe mu bikorwa bitegura Yubile y’imyaka 2025 ya Kiliziya Gatolika yose ku isi, aho Papa yashyizeho Komite yiga ku Bakirisitu batanze ubuzima ku bwo kwemera kwabo mu myaka 25 ishize.

Musenyeri wa Diyosezi ya Ruhengeri Vincent Harolimana, yabwiye itangazamakuru ko Umuryango w’Abagatolika mu Rwanda wanejejwe no kumva Ababikila bo mu Rwanda bahowe ukwemera kwabo bagiye kugirwa Abatagatifu.

Yavuze ko abo Babikira bagaragaje ukwemera bashikamyemo, kubera ko n’ubwo bari ahantu hadatekanye i Yemen bahisemo kuhaguma bakomeza kwita ku basheshe akanguhe, birangira batanze n’ubuzima bwabo.

Umwihariko w’iyo gahunda yo kubagira Abatagatifu ni uko izaba ngufi ugereranyije n’iyari isanzwe. Komisiyo yamaze gushyirwaho yitezweho gukusanya amakuru ku murimo wabo w’ubusaseridoti, umusanzu batanze ndetse n’ubuhamya bw’abo babanye mu buzima bwa buri munsi ari na ho bagaragarije ukwemera kwabo kutadohoka.

Musenyeri Harolimana yashimangiye ko kubashyira mu bahowe ukwemera kwabo n’Abatagatifu bifite agaciro gakomeye kuko bitanga ubutumwa ku Isi yose bujyanye n’icyo Ubuntu n’ubugwaneza ari cyo.

Biteganyijwe ko Komisiyo yashyizweho iziga ku bantu baturutse mu bihugu bitandukanye bagaragaje ubwitange buhambaye mu gufasha abakene, kwita ku batishoboye, kwimakaza amahoro ndetse no kugaragaza imbaraga zo kubabarira.

Musenyeri Harolimana yakomeje agira ati: “Ni intambwe ikomeye ku Rwanda, kuko bihuriranye n’igihe rugiye kwizihiza yubile y’imyaka 125 ivanjili igeze mu Gihugu. Gushyira abo babikira bane mu Batagatifu bifite agaciro gakomeye cyane mu Muryango Mugari wa Kiliziya Gatolika, kuko bazakomeza kuba urugero rwo kwizera rumurikira abandi mu Isi aho ubwitange nk’uko ari buke cyane.”

Bivugwa ko mu buzima bw’abo Babikira i Yemen bari bazi neza ko igihe cyose bashoboraga kwicwa, kubera ko agace bari baherereyemo ka Aden mu Majyepfo ya Yemen, kari karigaruriwe n’Umutwe wa Al-Qaïda imyaka myinshi.

Nubwo bakabaye barasubiye mu bihugu byabo kubera uwo mutekano muke, banze  gusiga abasaza n’abakecuru b’imbabare babanaga na bo, impamvu imwe mu zigenderwaho ngo babe bagirwa Abatagatifu nk’abantu baranzwe n’ubutwari bwo gukunda Imana no kuyiha ubuzima bwabo nk’uko babisezeranye ubwo bihaga Imana.

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 11, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Sehirwa says:
Nyakanga 12, 2023 at 8:00 am

Babaye intwari. Rugira abibashimire.

Bigirimana Alphonse says:
Nyakanga 13, 2023 at 12:03 pm

Imana ibakomeze
Kd natwe Bakomeze badusabire

Nathalie says:
Nyakanga 13, 2023 at 4:02 pm

Ab’ inaha bapfanye n’abo bahungishije muri genocide yakorewe abatutsi byo bigeze he?
Navuga nka Padiri Bosco i Mukarange n’umubikira Feliicite wo ku Nyundo.

Ukwitegetse Catherine says:
Nyakanga 14, 2023 at 6:13 am

Abakarikuta rwose babaye Intwari bitangira abasheshe akanguhe, imirimo myiza bakoze natwe tuzi byiza cyane badukoreye Anserm arabikwiye nukuri dufite ubuhamya bwe bwinshi bwiza. Nyagasani Yezu abishimirirwe we wabitoreye

Jean De Dieu Twagirayezu says:
Nyakanga 14, 2023 at 7:22 am

Nyagasani abahe iruhuko ridashira baruhukire mu mahoro.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE