Abatuye Umujyi wa Muhanga bitabiriye siporo rusange

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 9, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Uko abantu bagenda basobanukirwa ibyiza byo gukora siporo, bagenda barushaho kuyitabira kuko siporo ari ubuzima.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru taliki ya 9 Nyakanga, mu Mujyi wa Muhanga, Visi Meya ushinzwe ubukungu Bizimana Eric n’abandi bayobozi mu nzego zinyuranye, bifatanyije n’abaturage muri Siporo rusange.

Baturutse mu bice bitandukanye by’Umujyi n’inkengero zawo bakora siporo yo kwiruka berekeza kuri sitade Muhanga ahakomereje imyitozo ngororamubiri.

Umwe mu bitabiriye siporo yatangarije Imvaho Nshya ko Siporo rusange imaze kumenyerwa ku buryo abantu barushaho kuyitabira.

Ati: “Mu ntangiriro ntabwo abantu bumvaga impamvu ari ngombwa gukora siporo, ariko ubu iritabirwa cyane. Hari abari mu matsinda ahoraho akora siporo, hakaba n’abayizamo ku munsi wa siporo rusange tugahurira hano kuri sitade ya Muhanga”.

Yakomeje avuga ko siporo ari ubuzima, kuyikora atari umurengwe cyangwa se kwiyerekana.

Nyuma ya Siporo; hatanzwe ubutumwa butandukanye burimo n’akamaro ka Siporo, bakangurirwa kuyigira umuco ndetse no kurangwa n’isuku hose. 

Hanagarutswe kuri Mituweli ya 2023-2024, ndetse by’umwihariko abaturage banakangurirwa kuzitabira igikorwa cyo gutanga urukingo rw’imbasa rwongerera umubiri ubudahangarwa ku bana bose kuva ku mwana ukivuka kugera ku mwana ufite imyaka 7 giteganyijwe mu mpera za Nyakanga 2023.

Siporo rusange yashyizweho hagamijwe gufasha abaturarwanda kwirinda indwara zitandura zirimo umuvuduko w’amaraso, diyabete, umutima n’ izindi.

Mujyi wa Kigali ho siporo rusange ikorwa kabiri mu kwezi, iba ku Cyumweru cya mbere cy’ukwezi no ku Cyumweru cya gatatu cy’ukwezi.”

Yanditswe na NYIRANEZA Judith

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 9, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE