Basketball: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye imikino ya AFROCAN  2023

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 7, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Taliki 08-07-2023

Rwanda-Tunisia (15h30)

Taliki 09-07-2023

Rwanda-Maroc (14h00)

Ikipe y’u Rwanda mu mukino wa Basketball mu cyiciro cy’abagabo iri i Luanda muri Angola aho yitabiriye imikino ya nyuma y’irushanwa ry’Afurika rikinwa n’abakinnyi bakina muri Afurika “FIBA AFROCAN 2023” rizatangira taliki 08 risozwe 16 Nyakanga 2023.

Iri rushanwa ritegurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Afurika “FIBA Afrique”; ni inshuro ya kabiri rigiye kuba kuko ubwa mbere ryabaye muri 2019 ntiryongera kuba kubera COVID-19.

Amakipe 12 ni yo agiye kwitabira iri rushanwa aho yashyizwe mu matsinda 4, itsinda A rigizwe na Kenya, Gabon na Cote d’Ivoire, itsinda B ririmo Angola, Nigeria na Mali, itsinda C rigizwe na  Maroc, Tunisia n’u Rwanda naho itsinda D ririmo RDC, Mozambique  na Cameroun.

Biteganyijwe ko aya makipe azakina imikino y’amajonjora hagati yayo mu matsinda hanyuma ikipe ya mbere ibone itike ya ¼ cy’irangiza hanyuma  ikipe ya kabiri n’iya gatatu muri buri  tsinda (8) akine imikino yo gushaka itike ya ¼.

Ikipe y’u Rwanda izatangira irushanwa ikina na Tunisia

Muri iyi mikino, ikipe y’u Rwanda  taliki 08 Nyakanga 2023 izatangira ikina na Tunisia, umukino uzabera Arena do Kilamba  guhera saa cyenda n’iminota 30 (15h30)  ku isaha yo mu Rwanda.

Biteganyijwe ko taliki 09 Nyakanga 2023 ari bwo ikipe y’u Rwanda izakina umukino wa kabiri na Maroc  guhera saa munani (14h00) ku isaha yo mu Rwanda.

Ikipe y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi 12 yageze i Luanda ku gicamunsi cyo ku wa Kane taliki 06 Nyakanga 2023 aho yari yahaguruse i Kigali mu rukerera ikanyura i Addis Abeba muri Ethiopia.

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Ndayisaba Ndizeye Dieudonné, nyuma yo kugera i Luanda yatangaje ko abakinnyi bose bameze neza kandi bagiye gukina iri rushanwa bafite intego yo gutwara igikombe. 

Yakomeje avuga ko bitwaye neza mu mikino yo gushaka itike begukana igikombe cy’Akarere ka 5. Ati : “Twegukanye igikombe twabikoreye n’aha rero dushyizemo imbaraga byose birashoboka”.

Abakinnyi 12 ikipe y’u Rwanda izifashisha muri AFROCAN 2023

Aba ni Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Furaha Cadeaux de Dieu, Manzi Dan, Ndizeye Ndayisaba Dieudonné, Hagumitwari Steve, Kendal Gray, William Robyens, Rutatika Sano Dick, Ntore Habimana, Ngabonziza Patrick, Turatsinze Olivier na Kazeneza Emile Galoi. Umutoza Mukuru ni Murenzi Yves.

Iri rushanwa ryabaye ku nshuro ya mbere muri Mali muri 2019, aho ikipe ya  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yegukanye igikombe itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Kenya amanota 81 kuri 62. 

Ikipe y’u Rwanda ni inshuro ya mbere igiye kwitabira.

Ubwo ikipe y’u Rwanda yari igeze i Luanda muri Angola
Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Ndizeye Ndayisaba Dieudonné
  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 7, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE