Imena Evode yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Musha Mine

Ikigo kinini cy’Ubucukuzi mu Rwanda ‘Trinity Metals Group’ gisanzwe gicukura Gasegereti, Wolufuramu na Koluta cyagize Evode Imena, Umuyobozi Mukuru wa Musha Mine iherereye mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.
Imena yahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Minisiteri y’Umutungo Kamere.
Asanzwe afite inararibonye mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, akaba yitezweho kuzamura iki kigo gisanzwe kibarizwa mu Kigo kinini cy’ubucukuzi mu Rwanda cyitwa ‘Trinity Metals Group’.
Ubwo yari muri Guverinoma, yagize uruhare mu guteza imbere ku buryo burambye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse areshya abashoramari b’abanyamahanga gushora imari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Yagize uruhare mu gutuma u Rwanda ruba kimwe mu bihugu by’Afurika bizwiho gucukura amabuye y’agaciro.
Imena yahawe inshingano zo kuyobora Musha Mine nk’Umuyobozi Mukuru biturutse ku bumenyi afite bujyanye n’imiyoborere.
Ibi byerekana amateka adasanzwe afite mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubushobozi bwe bwo kuzana impinduka nziza mu bucukuzi.
Ubunararibonye n’ubumenyi afite ntibizateza imbere Musha Mine gusa ahubwo azaba umusemburo mu bijyanye no guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.