Kwibohora 29: Hatashywe Umudugudu w’Icyitegererezo wa Muhira watwaye miliyari 18 Frw

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 4, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Nk’uko byavuzwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, “Kwibohora ntibyabereyeho gukosora ahahise, ahubwo byakorewe guhanga ikintu gishya kandi kibereye Abanyarwanda bose.”

Ayo magambo ashimangirwa n’ibikorwa by’iterambere byakomeje kwiyongera mu Rwanda mu myaka 29 ishize u Rwanda rukuwe mu maboko y’ubuyobozi bwimakaje amacakubiri n’urwango byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umudugudu w’Icyitegererezo wa Muhira uherereye mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu ni kimwe mu bikorwa bya vuba by’iterambere rijyanye n’icyerekezo, ukaba waruzuye utwaye miliyari zisaga 18 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 4 Nyakanga, ni bwo Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yayoboye umuhango wo kuwutaha ku mugaragaro, nyuma yo gutuzwamo imiryango 120 irimo n’iyasenyewe n’ibiza byibasiye Akarere ka Rubavu mu ntangiriro za Gicurasi 2023.

Ku rwego rw’Igihugu, isabukuru ya 29 yo Kwibohora yizihirijwe muri uwo Mudugudu, aho abaturage b’Akarere ka Rubavu bishimira iterambere bagezeho by’umwihariko bashima ibikorwa remezo bakomeje kwegerezwa bibahindurira imibereho no kwihuta mu iterambere.

Ni Umudugudu ufite ibikorwa remezo nkenerwa byose, ibi birimo amashuri uhereye ku y’inshuke, Agakiriro, isoko, imihanda, ibibuga by’imikino n’ibindi.

Inzu buri muryango utuyemo ziri mu magorofa zigizwe n’ibyumba 2, igikoni, ubwiherero, hakiyongeraho ibikoresho n’ibiribwa bibafasha gutangira ubuzima bushya binjiyemo.

Muri uyu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Muhira kandi, hari imishinga izafasha mu mibereho y’abaturage bahatuye, harimo ubuhinzi bw’imboga n’imbuto n’ubworozi bw’inkoko aho ku ikubitiro abatujwe muri uyu Mudugudu bahawe inkoko 7 200.

Dr Uwituze Solange, Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ushinzwe ubworozi, yabwiye RBA ko iyi mishinga izagira uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage.

Bagikubita amaso imiterere y’Umudugudu w’Icyitegererezo wa Muhira batujwemo, abo baturage bagaragaje imbamutima batewe no kuba bari mu bagize amahirwe yo kujyana n’umuvuduko w’iterambere n’icyerekezo cy’Igihugu cyo gutuza abaturage bose mu mazu ageretse.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 4, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE