Minisitiri Rwanyindo yasabye kwirinda gusubiza inyuma Igihugu akomoza ku miyoborere

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 2, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Rwanyindo Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo akaba n’imboni y’Akarere ka Kicukiro muri Guverinoma, yasabye buri wese kwirinda gusubiza Igihugu mu icuraburindi cyavuyemo.

Yabigarutseho ku wa Gatanu taliki 30 Kamena 2023, mu muhango wo gushyingura imibiri 10,224 mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gahanga ruherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Asobanura ko urubyiruko rwagombye kumenya no gusobanukirwa neza amateka yaranze Igihugu kandi ko ari n’aho rukwiye kuvoma amasomo azarufasha kwimakaza ubumwe.

Kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwanya wo gusuzuma aho u Rwanda rugeze rwiyubaka no gufata ingamba zo gukomeza guhangana no gutsinda ibyo ari byo byose byasenya u Rwanda n’ubumwe bw’Abanyarwanda byarugejeje kuri Jenoside.

Minisitiri Rwanyindo yagize ati: “Amateka yacu agaragaza ko Abanyarwanda twari twunze ubumwe mbere y’umwaduko w’abakoloni kuko duhuzwa n’umuco, ururimi, iyobokamana, umwami w’Abanyarwanda bose, imigenzo n’imiziririzo. 

Ubumwe bwacu bwatangiye gusenywa n’abakoloni maze bihabwa intebe kuri repubulika ya mbere n’iya kabiri.

Politiki mbi zo kwanga Umututsi zishyizwe mu bikorwa n’abayobozi mu nzego zose z’ubuzima bw’Igihugu, bitugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Rwanyindo asaba Abanyarwanda kuzirikana ubutwari bwaranze ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi ziyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Inkotanyi zahagaritse Jenoside mu gihe amahanga yose yari yatereranye u Rwanda, ubu nibura ngo Abanyarwanda bakaba bari kumwe n’abayirokotse.

Yibutsa ko ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi bigihari aho bitizwa cyane umurindi n’imbuga nkoranyambaga, ibyo ngo akaba ari inshingano ya buri wese kubirwanya, cyane cyane bahereye ku rubyiruko.

Yagize ati: “Kugira ngo aya mateka mabi tutazayaraga abadumokaho, birasaba uruhare rwacu twese mu kurwanya icyo ari cyo cyose cyashaka kudusubiza inyuma mu gutandukanya abana b’u Rwanda. Leta y’u Rwanda yiyemeje kubakira ku musingi w’Ubumwe bw’Abanyarwanda”.

Atangaza ko uyu munsi hashimwa imiyoborere myiza iha buri Munyarwanda ibyiza byose by’Igihugu.

Akomeza agira ati: “Ahanini tubikesha ubuyobozi bwiza bw’Igihugu cyacu burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame”.

Rwanyindo avuga ko Abanyarwanda bakomeje kubakira ku miyoborere myiza bafite, batsinda icyo ari cyo cyose cyabasubiza inyuma kandi bakomeze biyubakire Igihugu kuko ngo ni ryo shema ryabo.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 2, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE