Umunsi Mukuru w’Igitambo ku Bayisilamu (EID AL ADHA) witezwe ku wa Gatatu

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 26, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) bumaze gutangariza abayisilamu n’Abanyarwanda ko umunsi mukuru w’igitambo (EID AL ADHA 2023) uzaba kuwa Gatatu taliki 28 Kamena 2023.

Mu itangazo RMC yashyize hanze, rivuga ko isengesho ry’uwo munsi ku rwego rw’igihugu rizakorerwa kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.

Ubuyobozi bukuru bwa RMC bwaboneyeho umwanya wo kwibutsa Abayisilamu bose ko kuwa Kabiri tariki 27 Kamena 2023, ari umunsi wo gusiba umunsi wa Arafat ubanziriza umunsi mukuru w’igitambo.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 26, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE