Rwamagana: Amaraso yarokoye nyina, yiyemeza kuyatanga ubuzima bwose

Amaraso ni yo mpano y’agaciro iruta izindi ushobora guha umuntu uyakeneye, yaba yakoze impanuka avirirana cyangwa umubyeyi uri ku bise, ku mwana cyangwa umukuru wabuze amaraso (anaemia) cyangwa urimo kubagwa kubera kanseri n’izindi ndwara zikomeye.
Burya ngo ijoro ribara uwariraye! Mukagahiza Immaculée ni umuhamya w’uburyo amaraso akora ibitangaza akarokora umuntu abenshi bakuyeho amaboko babona ko nta garuriro, ubuzima burimo kumucika bareba.
Uyu mubyeyi umaze gutanga amaraso inshuro 46 , atuye mu Murenge wa Muhazi, Akarere ka Rwamagana, by’umwihariko akaba ari umwarimu mu Rwunge rw’Amashuri (GS) rwa Kabare mu Murenge wa Muhazi.
Mu buhamya yahaye Imvaho Nshya, yavuze ko agaciro k’amaraso yakabonye bwa mbere ari umwana w’imyaka umunani ubwo nyina umubyara yarwaye indwara idasanzwe yo kuva imyuna (amaraso aturuka mu mazuru) idakira.
Ishusho atazibagirwa ni iyo kubona nyina mu maboko y’abaganga bari batangiye kwiheba, bakagera n’ubwo bavuga ko atari bukire. Uyu mwana watinyaga kuba imfubyi yari arimo kubyumva kuko yari yamukurikiye abona amaraso avirirana ubudakama.
Mukagahiza ati: “Nari namukurikiye ndabyumva hanyuma njya hanze ndarira, numvaga ko ngiye kuba imfubyi. Ndangije umugabo ansanga ndimo kurira ambaza ikindiza mubwira yuko muganga yavuze ko mama agiye gupfa. Yarambwiye ngo nimwereke umuganga wabivuze ndamumwereka, maze kumumwereka bariherera, amubwira yuko atanga amaraso hanyuma baramwemerera arayatanga baza bayatera mama.”
Umubyeyi we ngo yari ageze mu gihe atabasha no kuvuga, arimo kurerembura amaso, ariko bamuteye amaraso yarongeye abona umukobwa we iruhande aramubwira ati: “Humura ntabwo ngipfuye.”
Mukagahiza akomeza agira ati: “Kubera ubwoba nari nagize nzi ko yapfuye, yaranyegereye arambwira ngo nimpumure ntabwo agipfuye ndasakuza cyane ngo mama yapfuye none arimo kuvuga. Nuko musaba yuko ikijumba nari mfite akirya kugira ngo menye yuko ari muzima; yarakiriye aramira numva ngize umutima wishimye yuko mama akize.”
Yibuka ko nk’umwana ubwo yari hanze y’ibitaro arimo kurira, yabwiye Imana ko ikizakiza nyina cyose azagikora kugeza apfuye.
Ni muri urwo rwego mu mwaka wa 1999, ageze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye muri TTC Bicumbi, yasabye Ishuri ko ryajya ribatumiriza abaza gufata amaraso, akaba yari yamaze no gukora ubukangurambaga muri bagenzi be.

Kuva icyo gihe yatangiye kuyatanga kugeza n’ubu aracyatatanga. Amaze kurangiza amasomo TTC Bicumbi, yasubiye aho mama avuka ari na ho atuye kugeza n’uyu munsi, na ho ahashinga Santeri yo gutanga amaraso ashishikariza n’abandi kujya baza kuyatanga ndetse akanafasha abaganga bo mu Kigo gishinzwe gutanga amaraso gukora imyiteguro iboneye.
Yakomeje agira ati: “Mu mwaka wa 2015 nashyingiwe mu Murenge wa Muhazi, mpinduye akazi njya gukora muri GS Kabare na ho uyu munsi barayafata, nagiye kubisaba y’uko bajya bafatira abanyeshuri amaraso. N’uyu munsi ndacyayatanga kandi nzakomeza nk’uko nabihigiye Imana ko nzabikora kugeza mfuye.”
Ikimushimisha kugeza n’uyu munsi ni uko umubyeyi we akiriho kandi afite amagara mazima, abikesha amaraso y’umuganga waje akamutabara atanamuzi.
Yashishikarije abantu bose kwitabira gutanga amaraso kuko atabara imbabare nyinshi ziri hagati y’urupfu no gukira. Avuga ko iyo utanze amaraso ntacyo uba kandi uhora unejejwe n’uko amaraso yawe adapfuye ubusa ahubwo hari undi muntu wungutse iminsi yo kurama kubera yo.
Dr Gashayija Christophe, Umuyobozi w’Ishami rya Kigali ryo Gutanga amaraso mu Kigo cy’Igihugu cyo Gutanga Amaraso (NCBT), ashimira abagiraneza badatezuka ku gutanga amaraso, ashimangira ko ibikorwa byo gutanga amaraso biri ku rwego rwiza mu Gihugu.
Yagize ati: “Gutanga amaraso mu Rwanda navuga ko biri ku rwego rwiza. Tubipimira ku buryo tubasha guhaza ubusabe bw’ibitaro iyo dusabye amaraso. Ubu turi kuri 99.46%, urumva ko ubusabe burahagije kandi no mu bubiko bwacu dufite amaraso ahagije, nta murwayi mu Rwanda wakenera amaraso ngo ayabure.”
Gusa akomeza avuga ko bagikeneye abantu benshi barushaho gutanga amaraso, kuko uko barushaho kuyatanga ari na ko baba batanga ubuzima ku bantu benshi.

