Ikigira u Rwanda Igihugu kidasanzwe ni ugutsinda ikibi- Dr. Kaitesi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 25, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

“Turifuza gushimira cyane abenshi muri twe batahisemo guheranwa n’uburemere tudashobora kumva ko umuntu yabutsinda. Ariko nyine ikigira u Rwanda Igihugu kidasanzwe ni uko dushobora gutsinda ikibi, ni uko dushobora kucyambura imbaraga zacyo. Ni uko dushobora kubwira Jenoside yakorewe Abatutsi ngo n’imiryango yazimye ntizazima duhari, ngo nturi wenyine…”

Ubwo butumwa bukubiye mu ijambo Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Dr. Usta Kaitesi, yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi i Ntarama mu Bugesera, ku wa Gatanu taliki ya 23 kamena 2023.

Abakozi ba RGB, abahagarariye Ihuriro ry’Imiryango Mpuzamahanga itari iya Leta (NINGO) n’ab’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta yo mu Rwanda (RCSP), bahurijwe hamwe no kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bakigera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, babanje gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko ibyabaye mu Karere ka Bugesera, aho Abatutsi batujwe mu rwego rwo kubikiza ngo bazicwe n’inyamaswa, isazi ya tsetse n’izindi ndwara.

Abatutsi batujwe muri ako Karere na Leta ya Habyarimana yabakuraga mu zindi Komini babwirwa ko bajyanywe aho bacungirwa umutekano wihariye, ariko Jenoside yegereje Leta yahatuje n’abandi biganjemo Interahamwe bagize uruhare rukomeye mu gutsemba Abatutsi bafatanyije n’Ingabo zari iza Leta.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye icyo gikorwa, Dr. Kaitesi yabanje guhumuriza abaturage b’Umurenge wa Ntarama by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abashimira ko bakomeje kubiba ineza, ubutwari no kurangwa n’ubudaheranwa.

Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashobotse kubera ko u Rwanda rwabuze ibintu by’ingenzi birimo kumenya agaciro k’umuntu, ubuyobozi bwita ku nyungu z’Abanyarwanda, n’intwari zari kubaka Igihugu.

Yaboneyeho gushimira Imiryango itari iya Leta yo mu Rwanda na mvamahanga ikomeje kunga ubumwe na RGB mu guharanira kubaka Umunyarwanda ushoboye, uhumurijwe kandi udatezuka mu kwiyubaka no kubaho.

Dr. Usta Kaitesi yunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Ntarama

Yashimye imiryango itari iya Leta yitandukanyije n’umugambi wa Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, anagaya iyarebeye cyangwa iyagize uruhare ruziguye n’urutaziguye muri uwo mugambi watwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 gussa.

Ati: “Iyo tugira Imiryango myiza myinshi, kunanirwa kwa Leta kwari kugira umwunganizi; ariko nta n’ubwo dufite amazina menshi y’imiryango yagize neza. Hari ayo dufite myiza nka Kanyarwanda, dushatse twavuga Kwa Gisimba, ADRA… Ariko nanone hari n’iyo twagaya ngira ngo tuzagira umwanya uhagije wo kwibuka ayo mateka nk’Imiryango itari iya Leta.”

Yashimangiye ko u Rwanda rwahisemo guharanira ubumwe, kwiyubaka no kutirengagiza amateka y’Abanyarwanda uko yaremera kose mu rugendo rwo guharanira kubaho no kwiyubaka, binyuze mu guhumurizanya no gukomezanya.

Nyuma y’icyo gikorwa, RGB n’imiryango itari iya Leta bahaye amatsinda y’ubwizigame y’abarokokeye i Ntarama na Nyamata ibahasha y’amafaranga y’u Rwanda 7,000,000 mu rwego rwo kubashyigikira mu rugendo rw’iterambere.

Perezida wa GAERG Jean Pierre Nkuranga, yashimye RGB n’Imiryango itari iya Leta ku bw’igikorwa cyiza bakoze baha icyubahiro abasaga 6,000 bashyinguwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama no gushyigikira abaharokokeye.

Igikorwa cyo kwibuka gihuza RGB n’imiryango itari iya Leta kibaye ku nshuro ya gatatu. Dr. Kayitesi yavuze ko ku nshuro ya kane, mu muhago wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ihuriro ry’amadini n’imiryango ishingiye ku myemerere na ryo riziyongera kuri iki gikorwa kigamije kunga ubumwe mu kwibuka.

Akomeza avuga ko ubusanzwe amadini n’imiryango itari iya Leta bikorera mu Rwanda bitegura ibikorwa byo kwibuka ku giti cyabyo, ariko kuko byose bihurira mu bikorwa byo kubaka Sosiyete Nyarwanda hafashwe umwanzuro wo kunga ubumwe bakajya bagira n’igikorwa kibahuriza hamwe.

Amatsinda akorera kuri Aheza Healing Center yahawe inkunga ya miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 25, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE