Munyantwali yatorewe kuyobora FERWAFA

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 24, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Munyantwali Alphonse yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) azayobora mu myaka ibiri.

Yatowe ku majwi 50 kuri 56 mu Nteko Rusange idasanzwe y’abanyamuryango ba FERWAFA kuri uyu wa Gatandatu taliki 24 Kamena 2023.

Munyantwali yari aherutse kugirwa  Perezida w’ikipe ya Police FC taliki 28 Mata 2023, akaba yari umukandida rukumbi ku mwanya wo kuyobora FERWAFA.

Asimbuye Olivier Mugabo Nizeyimana, na we uherutse kwegura mu kwezi kwa Mata kubera impamvu ze bwite. 

Munyantwali yabaye Meya w’Akarere ka Nyamagabe, mbere yo kuba Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu gihe cy’imyaka Itandatu, n’indi myaka ine n’igice yamaze ari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.

Akimara gutorerwa kuyobora FERWAFA, Munyantwali yagize ati: “Nzi umupira w’amaguru kandi ndanawukunda, narawukinnye ndanawushyigikira mu kazi kanjye”.

Habyarimana Marcel yongeye gutorwa nka Visi Perezida wa mbere ushinzwe ubutegetsi n’imari muri FERWAFA, mu gihe Mugisha Richard yatowe nka Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe iterambere rya tekiniki.

Rugambwa Jean Marie yatowe nka Komiseri ushinzwe ubukungu.

Quinta Rwakunda yatowe nka Komiseri usinzwe ibikorwa byo kwamamaza no gushaka imisanzu, abandi bakomiseri batowe ni Amani Evariste Turatsinze na Hamdan Habimana Komiseri ushinzwe iterambere ry’umupira.

Ancille Munyankana ni Komiseri ushinzwe iterambere ry’umupira w’abagore mu gihe Louis Rurangirwa ari Komiseri ushinzwe imyitwarire muri Siporo.

Claudine Gasarabwe yatowe nka Komiseri ushinzwe amategeko. Abandi batowe ni Komiseri Herbert Gatsinzi na Vedaste Ngendahayo watowe nka Komiseri ushinzwe ikipe y’Igihugu.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 24, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE