Gen. Kabarebe yashimye umuhate w’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 23, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Kuri uyu wa Gatanu, Umujyanama wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu by’umutekano, Gen. James Kabarebe, yasuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Gen. Kabarebe yakiriwe n’Umuyobozi w’Inzego z’umutekano z’u Rwanda zikorera muri iyi Ntara, Maj. Gen. Eugene Nkubito wamweretse ishusho y’aho ibikorwa byo kurwanya iterabwoba bigeze.

Mu biganiro yagiranye n’abagize Inzego z’umutekano u Rwanda rwohereje muri icyo gihugu, Gen. Kabarebe yashimye umuhate wabo mu kuzuza inshingano anabasaba gukomereza aho.

Taliki ya 9 Nyakanga 2021, ni bwo u Rwanda rwatangiye kohereza Ingabo na Polisi bagiye kurwanya ibyihebe bya Ansar al-Sunna mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique.

Kuva icyo gihe Inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique hamwe n’izoherejwe n’Umuryango wa SADC (SMIM) zarwanyije ibyihebe byari byarigaruriye Intara ya Cabo Delgado, aho kugeza ubu amahoro yagarutse, ndetse n’abaturage bakaba barasubiye mu byabo.

Perezida Kagame aherutse gutangariza abanyamakuru ko gukemura ibibazo by’umutekano muri iyo Ntara bigeze kuri 80%, aho 20% bisigaye na byo biri mu nzira zo gukemuka. 

Yanagaragaje ko abaturage bakomeje gusubira mu byabo ndetse n’abashoramari batandukanye bakaba baratangiye kureba uko basubukura ibikorwa byabo mu bice binyuranye by’iyo Ntara. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 23, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE