Perezida wa Zambia mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda

Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema aratangira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, guhera kuri uyu wa Kabiri taliki ya 20 Kamena 2023.
Urwo ruzinduko rubaye nyuma y’igihe kirenga umwaka Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, agiriye uruzinduko rw’amateka muri Zambia.
Biteganyijwe ko Perezida Hichilema akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali agahita akomereza muri Village Urugwiro aho yakirwa na Perezida Kagame mu cyubahiro gihabwa Abakuru b’Ibihugu.
Ku wa Gatatu, byitezwe ko Perezida Hichilema azasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aho yunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mbere yo kugirana ibiganiro na Perezida Kagame muri Village Urugwiro.
Nyuma y’ibiganiro bizabera mu muhezo, Abayobozi bombi bazagirana ikiganiro n’abanyamakuru kizibanda ku mubano w’u Rwanda na Zambia, n’ingamba zihari zo gukomeza kuwagura no kuwubyaza umusaruro mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.
Urwo ruzinduko ubwarwo na rwo rugamije kurushaho gushyigikira umubano ukomeje gutera imbere hagati y’u Rwanda na Zambia.
Abakuru b’Ibihugu byombi kandi bazanakurikirana isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye n’ubutwererane mu nzego zinyuranye.
Muri uru ruzinduko kandi, Perezida Hichilema yitezweho gusura icyicaro cya Norrsken Rwanda kugira ngo yihere ijisho ibyo u Rwanda rukomeje gukora mu kwimakaza uguhanga udushya no guteza imbere abikorera.
Perezida Hichilema nanone azitabira Inama yiga ku Ikoranabuhanga ry’urwego rw’imari ridaheza (IFF), yatangiye kubera i Kigali kuri uyu wa Kabiri.
Azanasura Icyanya Cyahariwe Inganda cya Kigali (KSEZ), giherereye mu Karere ka Gasabo, mbere yo gusoza uruzinduko rwe.
Uru ruzinduko rukurikiye urw’iminsi ibiri Perezida Kagame yagiriye muri Zambia guhera taliki 2 Mata 2022.
Icyo gihe abayobozi bombi bakurikiye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano yo guhererekanya ubumenyi hagati y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) n’Ikigo cya Zambia gishinzwe imisoro (ZRA), ay’ubufatanye mu bijyanye n’abinjira n’abasohoka, urwego rw’ubuzima ndetse no guteza imbere ishoramari.
Andi masezerano yasinywe arimo arebana n’ubuhinzi, iterambere ry’ubworozi bw’amafi n’ubundi bworozi, ubucuruzi n’ishoramari.
Icyo gihe Perezida Kagame yagiriye ibihe byiza muri icyo Gihugu kuko yafashe umwanya wo gutembera ku Isumo rya Victoria riherereye ku Ruzi rwa Zambezi, ndetse akanasura inyamaswa zirimo urutarangwe twatojwe kubana n’abantu.
Ku munsi we wa nyuma w’uruzinduko, Perezida Kagame yasuye Pariki y’Igihugu ya Mosi-oa-Tunya National Park yashyizwe mu Murage w’Isi.
Abayobozi bombi banasuye Ikiraro cya Kazungula kinyuraho umuhanda wa kaburimbo n’uwa gariyamoshi kikaba kiri hejuru y’Umugezi wa Zambezi unyura muri Zambia, Botswana, Namibia na Zimbabwe.
Ubwo bageraga ku mupaka wa Kazungula ni bwo Perezida Kagame yahaye Perezida Hichilema ubutumire bwo gusura u Rwanda.