Impunzi zabonye icyizere cyo kubaho mu Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 20 Kamena, u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Impinzi, aho abo rucumbikiye bishimira ko bahabonye icyizere cyo kubaho.
Uyu munsi wizihijwe mu gihe u Rwanda rucumbikiye impunzi n’abasaba ubuhungiro barenga 130,000 barimo abaruhungiyemo baturutse mu Burundi, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), muri Libya, Afghanistan n’ahandi.
Umuhango wo kwizihiza uyu munsi wabereye ku cyicaro cya Norrsken i Kigali, ukaba witabiriwe n’abagize Guverinoma y’u Rwanda barimo Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi Madamu Kayisire Marie Solange, abayobozi b’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda n’abafatanyabikorwa mu iterambere.
Abahungiye mu Rwanda bishimira ko babonye amahoro n’umutekano mu gihugu cy’amahanga, ndetse bakaba barushaho kubona inyungu ziva muri gahunda zashyiriweho kubafasha kwisanga muri sosiyete nyarwanda.
Ku italiki nk’iyi buri mwaka, Isi yose yizihiza uyu munsi yibanda ku kwimakaza uburenganzira bw’impunzi no gukora ubuvugizi ku ngorane bahura na zo mu bice bitandukanye ku Isi.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ku rwego rw’Isi iragira iti: “Icyizere kure y’Imuhira- Isi y’aho iteka impunzi zidahezwa.”

Kuva mu gihugu cy’abaturanyi cya RDC ukagera muri Ukraine, ku mupaka w’Amerika na Mexique n’ahandi henshi ku Isi, inkuru z’impunzi n’abasaba ubuhungiro zabaye nk’izidashobora kurangira.
Uko izo nkuru zirushaho kwiyongera ni na ko imibare y’impunzi izamuka. Imibare itangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) igaragaza ko mu mpera z’umwaka ushize ku Isi yose habarurwaga abakuwe mu byabo n’impamvu zinyuranye barenga miliyoni 108.4.
UNHCR ivuga ko uwo mubare wikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka 10 ishize, aho abarenga miliyoni 35.3 muri bo ari impunzi zahunze intambara n’ibindi bibazo bya Politiki.
Igihugu cya Syria ni cyo gifite umubare munini w’abantu bakuwe mu byabo n’intambara imaze imyaka 12, aho barenga miliyoni 6.8. Hakurikiraho Igihugu cya Ukraine ndetse na Afghanistan aho buri kimwe gifite abasaga miliyoni 5.7 bahunze intambara.
Bivugwa ko hejuru ya 76% by’impunzi zibarurwa mu Isi yose zicumbikiwe mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.
Igihugu cya Turikiya (Türkiye), Iran, Colombia, u Budage (Germany) na Pakistan ni byo bicumbikiye umubare munini w’impunzi n’abasaba ubuhungiro kuko byose hamwe bicumbikiye abagera kuri 38%.
Gusa imiryango yita ku burenganziea bw’impunzi ivuga ko imibare ubwayo itagaragaza isura ya nyayo y’abantu bakurwa mu byabo n’impamvu zinyuranye kuko hari benshi batabarurwa nyamara batakibarizwa iwabo kubera politiki mbi zibahatira guhunga ibyabo ngo badahohoterwa.

