Bashimye ubutwari bw’Inkotanyi, bakomoza ku mwenda bafitiye u Rwanda

Abaturage basaga 120 uhereye ku rwego rw’Isibo kugeza ku buyobozi bw’Umurenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, basobanuriwe amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu biyemeza guharanira indangagaciro zo gukunda Igihugu no kwitanga byaranze inkotanyi.
Urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiye taliki ya 01 Ukwakira 1990, rutangirira i Kagitumba mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ni amateka basobanuriwe mu mpera z’icyumweru gishize ubwo basuraga i Kagitumba, muri Tabagwe mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba no ku Mulindi w’intwari mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.
Nizigiyimana Daniel, umwe mu baturage bo mu Murenge wa Muyumbu wasuye umupaka wa Kagitumba ufatwa nk’igice cya mbere cyo kubohora Igihugu, agasura i Gikoba na Shonga igice cya Kabiri ndetse n’icya Gatatu (Phase III) cy’urugamba rwo kubohora Igihugu, avuga ko hari byinshi yize.
Ati: “Ni isomo rikomeye ku rubyiruko rw’u Rwanda. Ndashishikariza urubyiruko bagenzi banjye gukora kandi bakazirikana aho bakuru bacu baturutse no kugira ngo bagere aho tugeze uyu munsi”.
Yibutsa abantu bari hanze y’u Rwanda birirwa basebya ubuyobozi bukuru bw’Igihugu ko hari abantu bagiharaniye kugeza aho kigeze uyu munsi.
Ati: “Iyo batagira umutima wo gukunda Igihugu ntibaba baragiharaniye, dukwiye gukunda Igihugu biri ku mutima bitari bya bindi byo mu magambo”.
Mukankusi Ruth, we yishimira gusobanurirwa amateka yuko u Rwanda rwabohowe.
Ati: “Njyewe nishimye cyane ukuntu bitanze, uko baje ari abasirikare b’ikindi gihugu noneho amaranka yose bayata mu Muvumba bigaragaza ubutwari bukomeye cyane bagize. Ku giti cyanjye binyongereye imbaraga zo gukunda Igihugu”.
Yabwiye Imvaho Nshya ko icyo agiye gukora, ari ukwigisha abana batoya bakamenya uko Igihugu cyabohowe n’akarengane cyanyuzemo mbere yo kukibohora.
Akomeza avuga ati: “Mfite umwenda wo gusigasira ibyagezweho cyane ko hari amaraso yamenetse kugira ngo Igihugu kibohorwe”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, Bahati Bonny, asobanura ko kubaka Muyumbu bifuza bishingiye ku cyerekezo cy’Igihugu.
Kugira ngo bagere kuri Muyumbu bifuza ngo bagomba kubakira ku ndangagaciro z’Inkotanyi kuko ari zo babonye zakoze ibintu bidasanzwe.
Ati: “Ni yo mpamvu twahisemo kuvuga ngo niba dushaka kubaka Muyumbu twifuza, ni byiza ko duhera ku ndangagaciro zakoreshejwe n’Inkotanyi zibohora Igihugu”.
Umutoni Jeanne, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza, asobanura ko bahakuye amasomo arimo indangagaciro zo gukunda Igihugu n’ubwitange.
Yagize ati: “Ntabwo wabona abantu babaye mu ndake nk’izi barasize inzu, abana n’ababyeyi ngo ubifate nk’aho ari ibisanzwe. Ni urukundo rukomeye rwo gukunda Igihugu, ni amasomo ku Banyarwanda twese, ni yo mpamvu twahagurutse ngo tuze kureba uru rugendo bakoze kugira ngo Igihugu cyacu kibohorwe”.

Ashimira Inkotanyi zakuye u Rwanda ahantu hakomeye kuko ngo zarukuye ahabi kandi zivunitse cyane.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana busaba ababyeyi kwigisha abana gukunda Igihugu icyo ari cyo, kukibungabunga no kukirwanirira.
Ati: “Ntituri mu ntambara ariko umuntu ashobora kurwanira igihugu cye muri gahunda z’iterambere ry’Igihugu akazubahiriza uko bikwiye.
Inkotanyi ntizari zifite imodoka, ntizari zifite n’ibyo kurya. Niba umuntu uyoboye urugamba yaba mu ndake nk’iyi avuye ahantu heza, anywa amazi ashyushye, akanywa icyayi cyiza.
Twebwe uyu munsi icyo dusabwa ni ugushyigikira imiyoborere myiza dufite na gahunda nziza z’Igihugu.
Inkotanyi zarihuse zihereye kuri bike zari zifite, twe rero ni isomo ku bayobozi, ni ukwihuta cyane tugakoresha ibyo dufite kuko nta na rimwe tuzabona byose”.
Inshamake y’Urugamba rwo kubohora igihugu
Bashana Medard, Umuyobozi w’Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, yabwiye abaturage ba Muyumbu inzira Inkotanyi zanyuzemo zibohora Igihugu.
Kuva ku mupaka wa Kagitumba ujya Kigali hari intera ya kilometero 198.
Bashana avuga ko mu 1968 hagiye habaho ibitero by’Inyenzi (uko impunzi z’Abanyarwanda zitwaga) biturutse mu nkambi zari mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.
Mu 1973 habayeho ihirikwa ry’ubutegetsi, Habyarimana Juvénal aza aririmba amahoro, ubumwe na demokarasi ariko nta byari biriho ahubwo byabaga byanditse ku ngofero no ku bitugu.
Mu 1979 igihugu cya Uganda cyahinduye ubutegetsi bwabaga buhanganye hagati yabwo. Ubwo butegetsi bwibasiraga Abanyarwanda ngo bashyigikiye ishyaka rya Kaguta Yoweli Museveni , NRM.

Muri iyo myaka, mu gihugu cy’u Rwanda Abatutsi baricwaga. Mu 1982, Abatutsi bamwe na bamwe birukanywe muri Uganda, Leta ya Habyarimana ibatuza Nasho na Kibondo ahari ubuzima bugoye.
NRM yabohoye igihugu cya Uganda. Bashana asobanura ko yari igizwe n’Abanyarwanda benshi.
Mu kwezi k’Ukuboza 1987 RANU ni bwo yahindutse RPF Inkotanyi nk’Umuryango w’Abanyarwanda. Ubwo hari inkubiri ya “Socialism na Communism” hirya no hino ku Isi, Umuryango FPR Inkotanyi wubakiye ku Munyarwanda.
Bashana yagize ati: “Ni yo Ndi Umunyarwanda mubona uyu munsi. Yatekerejwe kera”.
Avuga ko Abanyarwanda bateguye igisirikare mu kindi mu ibanga rikomeye.
Mu 1989 Umuryango FPR Inkotanyi watoye Gen Fred Gisa Rwigema nk’Umuyobozi n’Umuryango icyarimwe n’igisirikare.
Isezerano bagiranye (Rendez Vous) ni uko Abanyarwanda bose bari mu gisirikare basabye impushya, abandi bakajya mu miryango yabo hafi y’umupaka w’u Rwanda.
Bashana asobanura ko uwasabaga uruhushya mu gisirikare cya Uganda yabaga yemerewe gutahana imbunda akoresha. Icyari kigamijwe ni ukubohora igihugu.
Itsinda ry’abasirikare ryafashe umupaka wa Kagitumba taliki ya 01 Ukwakira 1990, ryari riyobowe na Bunyenyezi.
Kuri iyo taliki ahagana saa cyenda z’amanywa, ni bwo Gen Fred Gisa Rwigema n’igikundi cy’abandi basirikare bageze ku mupaka.
Bashana avuga ko byoroheye Inkotanyi gufata Kagitumba kuko igitero cyatunguranye.
Agaragaza ko byasabye ingabo za Leta kubanza gutanga amakuru no gusaba ubufasha (umusada) mu kigo cya Gabiro, na cyo kikabanza gusaba mu kigo cya Ngarama, maze na cyo kigasaba i Byumba. Ahamya ko icyo cyari icyuho gikomeye mu ngabo za Leta (FAR).
Taliki 02 Ukwakira 1990, Gen Fred Gisa Rwigema yatanze amabwiriza anasobanura impamvu y’urugamba.
Icyo gihe yasabye umusirikare wumva ko afite ubwoba yasubira inyuma. Yahise abwira abasirikare ko amapeti (ranks) bambaye ari ayo mu kindi gihugu, bayakuramo bayajugunya mu mugezi w’Umuvumba.

Yakoze batayo enye aho imwe yari igizwe n’abasirikare bari hagati ya 400 na 600.
Urugamba rwarakomeje ariko Umugaba w’Ingabo Gen Rwigema arugwaho
Bashana avuga ko cyari ikibazo gikomeye gutakaza Umugaba w’Ingabo.
Avuga ko taliki 15 Ukwakira 1990 ari bwo Paul Kagame wari Jenerali Majoro yageze ku rugamba avuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yigaga, araruyobora. Ijambo yabwiwe rya mbere ngo ni uko umwanzi akomeye.
Bashana, Umuyobozi w’Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, asobanura ko Maj Gen Paul Kagame yategetse ingabo zari i Nyagatare gusubira inyuma ahitwa Namuhemure n’izari zageze mu Bukomane bwa Nyakayaga zisabwa kugaruka inyuma.
Yahise akora batayo yise Task Force yari igizwe n’abasirikare 200. Mu gihe ingabo za Leta zarimo ziririmba intsinzi, Umugaba w’Ingabo Maj Gen Kagame yahise afata iyo batayo ayerekeza i Gatuna mu Majyaruguru.
Taliki 03 Ugushyingo 1990 Gatuna yahise ifatwa. Taliki ya 04 Ugushyingo 1990 ni bwo urugamba rwitwa ko ari igice cya Mbere (Phase I) rwari rurangiye.
Bashana avuga ko mu kwezi k’Ugushyingo n’Ukuboza 1990 urugamba rwakomereje mu gice cy’Ibirunga.
Hagati aho Umuyobozi w’Urugamba yakomeje ibikorwa byo gutera abasirikare ishyaka ry’urugamba kuko bari bafite icyo barwanira n’impamvu yacyo.
Perezida Habyarimana Juvénal yabonye ko bimukomeranye yitabaza inshuti zirimo Perezida w’iyahoze ari Zaïre (ubu ni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo/RDC), Mobutu Seseko wa Zabanga, ndetse n’u Bufaransa.
Icyo gihe Zaïre yohereje umutwe w’ingabo wihariye (Force Spéciale) wari uyobowe na Gen Mayeri mu rwego rwo gutabara Habyarimana.
Uwari uyoboye urugamba rwo kubohora Igihugu, Maj Gen Paul Kagame, yahisemo gukorera mu ishyamba ry’Urugano nk’uburyo bwiza bwo kwihisha no gutegura urugamba.
Indake (inzu cg ubwihisho bukoreshwa n’abasirikare ku rugamba) cyangwa umwobo Kagame yatuyemo bwa mbere iherereye mu Murenge wa Tabagwe ahahoze ari Komini Muvumba.
Ingabo za Leta zatangiye kugaragaza amatwara (Propaganda) yo kumvikanisha ko abatera baturuka mu gihugu cya Uganda bwakwira bagasubirayo.
Umuyobozi w’urugamba yahisemo kugaragaza ko bahari kandi ko ari Abanyarwanda barwana. Bafashe agasantimetero bagakoreraho kandi barakagura bafata igice kinini hatangira kubaho imishyikirano.
Bashana avuga ko Inkotanyi zafashe ahantu hari ku ntera ya kilometero 7 kuri 4.
Ku rundi ruhande Habyarimana yatanze amabwiriza ngo bahumbahumbe Inyenzi ariko birananirana ari na cyo cyiswe Rukokoma ya Mbere.
Guhera muri Nyakanga kugeza mu Ukwakira 1991, Inkotanyi zahanganye n’ingabo za Leta (FAR) Leta igera aho inanirwa.
Taliki 31 Ukuboza 1991 byagaragaye ko FAR idashoboye gukura Inkotanyi mu gice cya Tabagwe ahazwi nka Gikoba na Shonga.
Mu 1992 Umuyobozi w’urugamba yakomeje ibikorwa byo kugaba igitero kuri FAR.
Ni mu gihe guhera taliki ya 03-06 Werurwe 1992 Inkotanyi zahise zifunga inzira zijya i Kabuga, “Inzirabwoba ziba zongeye gukubitwa akanyafu karyana.”
Urugamba rwarakomeje kugeza igihe Leta yasigaranye amahitamo ya nyuma yo gusohoza umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Inkotanyi zarayihagaritse mu rugamba rutoroshye rwagombaga gushyirwa mu bikorwa byihuse kugira ngo hahagarikwe ubwicanyi bwakorwaga ahantu hose mu Gihugu.
Nyuma y’iminsi 100, Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe imaze gutwara ubuzima bw’abarenga miliyoni, ikaba yarasize amateka yo kuba ari yo ya mbere yakoranywe ubugome n’umuvuduko ukabije ku Isi mu kinyejana cya 20.