Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereyeho 9.2% mu gihembwe cya 1

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 9.2% mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2023 ugereranyije n’igihembwe cya mbere cy’umwaka wabanje.
Urwego rwa serivisi ni rwo rufite uruhare runini mu Musaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP) rungana na 44%, ubuhinzi ku kigero cya 27%, inganda rukangana na 22% na ho 8% itangwa no kuvugurura imisoro no gusonera imisoro ku bicuruzwa.
Iyi mibare mishya yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) igaragaza ko urwego rw’ubuhinzi rwiyongereye ku kigero cya 1%, inganda ku kigero cya 9% n’urwa serivisi rwiyongereye ku 13%.
Ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kwiyongera mu gihe Isi ikomeje guhangana n’ingorane zatewe n’ihungabana ry’ubukungu ndetse n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.
Hashingiwe ku biciro biri ku masoko, Umusaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP) w’igihembwe cya mbere wageze ku gaciro ka miliyari 3,901 z’amafaranga y’u Rwanda uvuye kuri miliyari 3,021 z’amafaranga y’u Rwanda wagezweho mu gihembwe cya mbere cya 2022.
Ubuhinzi ntibwatanze umusaruro wari witezwe kubera ibihe byahindutse bigatuma umusaruro wiyongera ku kigero cya 1% ndetse bukagira uruhare rwa 0.2% muri GDP.
Gutunganya umusaruro w’ubuhinzi nyagabanyutse ku kigero cya 3% mu gihe umusaruro woherezwa mu mahanga wo wiyongereye ku kigero cya 25%.
Urwego rw’inganda rwiyongereye ku kigero cya 9% rutanga umusanzu w’amanota 1.7% mu bwiyongere bwa GDP.
Ibikorwa by’ubwubatsi byiyongereye ku kigero cya 1%, ubucukuzi bw’amabuye na kariyeri byiyongera ku kigero cya 15% mu gihe ibikorwa byo guhanga udushya mu bukorikori byiyongereye ku kigero cya 16%.
Urwego rwa serivisi rwiyongereye ku kigero cya 13. Ubucuruzi bwo kusandaza no kuranguza bwiyongereye ku kugero cya 17%, ubwikorezi bugera kuri 19%, amahoteri na resitora byongera umusaruro ku kigero cya 42%, serivisi z’imari ku kigero cya 12%, serivisi z’itumanaho n’isakazamakuru ziyongera ku kigero cya 43%.
Hagati aho serivisi z’umwuga cyangwa izishingiye kuri siyansi zagabanyutse ku kigero cya 6%. Imitangire ya serivisi za Leta yiyongereye ku kigero cya 7% n’uburezi buzamuka ku kigero cya 13%.
Ikindi kandi serivisi z’ubuzima zazamutse ku kigero cya 3% , aho rwasubiye inyuma ugereranyije n’ubwiyongere bwa 22% bwagaragaye mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2022.


