Cricket : Ikipe y’u Rwanda yegukanye irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya mbere

Kuva taliki 10 kugeza 17 Kamena 2023 habaye irushanwa mpuzamahanga mu mukino wa Cricket mu bagore ryo Kwibuka by’umwihariko abari muri Siporo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 “ Kwibuka Women’s T20 Tournament 2023” aho ikipe y’u Rwanda yitwaye neza ikegukana igikombe ku nshuro ya mbere kuva iri rushanwa ryatangira gukinwa muri 2014.
Iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya 9 ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA” ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS na Komite Olempike y’u Rwanda ryari ryitabiriwe n’amakipe 5 ari yo Uganda, Kenya, Nigeria, Botswana n’u Rwanda.
Aya makipe yakinnye hagati yayo umukino ubanza n’uwo kwishyura maze ikipe ya Uganda isoza iyoboye urutonde n’amanota 14, ikipe y’u Rwanda iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 10, Nigeria ikurikiraho n’amanota 10, Kenya ku mwanya wa kane n’amanota 4 naho Botswana isoreza ku mwanya wa 5 n’amanota 2.




Ubwo hasozwaga iri rushanwa taliki 17 Kamena 2023, habaye umukino wo guhatanira umwanya wa 3 ndetse n’umukino wa nyuma yose ibera kuri Sitade Mpuzamahanga ya Gahanga.
Ikipe ya Kenya ni yo yitwaye neza yegukana umwanya wa gatatu itsinze ikipe ya Nigeria ku kinyuranyo cy’amanota 47.

Mu guhatanira igikombe, ikipe y’u Rwanda yitwaye neza itsinda Uganda. Muri uyu mukino, ikipe ya Uganda ni yo yatangiye ikubita agapira ishaka amanota “Batting” aho mu dupira 120 “20 Overs” yakoze amanota 65, abakinnyi 10 bose basohorwa mu kibuga (10 Wickets).
Mu gice cya kabiri, ikipe y’u Rwanda yasabwaga amanota 66 ngo yegukane intsinzi yatangiye gukubita agapira ishaka amanota “Batting” maze mu dupira 97 (16.1 Overs) ikora amanota 66 mu gihe abakinnyi 4 ari bo basohowe mu kibuga (4 Wickets).





Umukinnyi w’ikipe y’u Rwanda, Ishimwe Henriette ni we witwaye neza muri uyu mukino aho yasohoye mu kibuga abakinnyi ba Uganda 4 ndetse anatsinda amanota 10.
Abakinnyi bitwaye neza
Umukinnyi wa Uganda, Lorna Anyait yahawe igihembo nk’uwarushije abandi gukina mu kibuga hagati “Best Fielder” aho yakuye mu kibuga abakinnyi 9 mu mikino 8.

Ishimwe Henriette w’ikipe y’u Rwanda yahawe igihembo cy’umukinnyi warushije abandi gutera agapira “Best Bowler”. Mu mikino 9 yasohoye mu kibuga abakinnyi 16.

Umukinnyi Queentor Abel w’ikipe ya Kenya ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi warushije abandi gukubita agapira ashaka amanota “Best Batter” aho mu mikino 9 yakoze amanota 206. Uyu mukinnyi kandi yanahawe igihembo cy’uwitwaye neza mu irushanwa ryose “MVP”.

Hatoranyijwe abagize ikipe y’irushanwa
Aba ni Ishimwe Henriette, Ishimwe Gisele, Murekatete Belise, Irera Rosine (Rwanda), Queentor Abel (Kenya), Goabilwe Matome, Laura Mophakedi, Florence Samanyika (Botswana), Consy Aweko, Evelyn Anyipo, Stephanie Nampiina (Uganda) na Lucky Piety (Nigeria).
Nyuma yo kwegukana igikombe ku nshuro ya mbere, kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Bimenyimana Marie Diane yatangaje ko uyu mwaka bari bafite intego yo kugera ku mukino wa nyuma kandi bakegukana igikombe.

Yakomeje avuga ko n’ubwo batsinze Uganda batagiye kwicara ahubwo bagomba gukomeza kwitegura kuko bafite indi mikino ikomeye yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi izaba mu Kuboza 2023.
Leonard Nhamburo, umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda yagaragaje ko impamvu ikipe yitwaye neza ikegukana iki gikombe babikesha ahanini kwitegura bihagije ndetse ko mu bakinnyi benshi yari afite harimo abakinnye imikino y’igikombe cy’Isi mu batarengeje imyaka 19 bivuze ko bamaze kugira ubunararibonye buhagije.

Agaruka ku kuba ikipe y’u Rwanda yatsinze bwa mbere Uganda yagize ati : “Uko ukina n’ikipe ugenda uyimenya, ukamenya icyo wakosora kugira ngo ubone umusaruro mwiza”.
Umutoza Leonard Nhamburo avuga ko bagomba gukomeza imyiteguro kuko hari amarushanwa mu minsi iri imbere kandi akomeye harimo n’irushanwa ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi. Ati : “ Gutsinda ibi bihugu bikomeye bitweretse aho tugeze ndetse n’aho twifuza kugera”.
Perezida wa RCA, Musaale Stephen yatangaje ko kwegukana igikombe batsinze Uganda bishimishije kandi igihe cyari iki nyuma y’igihe kinini iri rushanwa bataryegukana.

Yakomeje avuga ko Uganda ari yo kipe yari isigaye muri aka Karere bari bataratsinda. Ati : “Abakinnyi bacu bariteguye ntibacika intege, icyaburaga ni icyizere no kumva ko bishoboka, ibi rero bitumye bagira icyizere ko no mu yandi marushanwa ari imbere byose bishoboka ko bakwitwara neza.”
Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPORTS, Niyonkuru Zephanie yagaragaje ko ibi ari ibyo kwishimira kuko byerekana ko gahunda z’iterambere ry’umukino wa Cricket zimaze igihe zishyirwamo imbaraga zirimo kugenda zitanga umusaruro.

Yakomeje avuga ko kuba u Rwanda rwaratsinze ibihugu bikomeye ndetse biri n’imbere ku rutonde bizatuma n’ikipe izamuka.
Ikipe y’u Rwanda ni inshuro ya mbere yegukanye iki gikombe kuva muri 2014 iri rushanwa ryatangira gukinwa. Ikipe ya Uganda yegukanye ibikombe 2 (2014 na 2016), Kenya (2015, 2017, 2018 na 2021), Tanzania (2019 na 2021) n’u Rwanda (2023).

