Mutimura Benjamin yagizwe Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Plc

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 16, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Guhera ku ya 1 Nyakanga 2023, Mutimura Benjamin ni we uzatangira inshingano nshya nk’Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Plc nyuma yo kwemezwa n’Inama y’Ubutegetsi ku wa Gatatu taliki ya 14 Kamena 2023. 

Mutimura afite ubunararibonye buhambaye mu birebana n’amabanki, inshingano nshya yaherukagamo vuba akaba ari iz’Umuyobozi ukuriye Ubucuruzi muri Banki ya Kigali, akaba n’umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Bank of Kigali Capital. 

Muri I&M Bank, Mutimura agiye gusimbura Robin Bairstow biteganyijwe ko agiye gukomereza mu nshingano nshya muri icyo kigo cy’imari; inshingano nshya azahabwa biteganyijwe ko zizatangazwa mu byumweru biri imbere. 

Bairstow yari amaze imyaka irindwi ku buyobozi bukuru bwa I&M Bank Rwanda Plc, aho yagaragaje impinduka nyinshi nziza mu mikorere y’iyo banki yanagize icyicaro gikuru  mu nyubako mu nyubako igezweho mu Mujyi wa Kigali. 

Ni na we wayoboye urugendo rwo kwimakaza ikoranabuhanga haba mu mitangire ya serivisi n’imicungire y’imari. 

Mu itangazo I&M Bank yasohoye, yashimye umusanzu wa Robin Bairstow mu iterambere ryayo kuva mu myaka irindwi ishize, yatumye yinjira ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda mu 2017 ndetse itangira gukoresha ikoranabuhanga rishya, Finacle Core Banking System.

Iyo myaka kandi yanabayemo igikorwa gikomeye cyo kubaka icyicaro gishya mu mujyi wa Kigali.

Ni imyaka kandi Robin yafashijemo banki kwinjiza ikoranabuhanga muri serivisi zitandukanye zirimo n’inguzanyo, hagamijwe koroshya uburyo abantu babonamo serivisi z’imari.

Muri icyo gihe kandi banki yegukanye ibihembo bitandukanye haba mu miyoborere, guhanga ibishya no kudaheza.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya I&M Bank Rwanda, Bonaventure Niyibizi, yashimiye Robin Bairstow ku miyoborere ye ntangarugero yagaragaje mu gihe yamaze ari umuyobozi mukuru.

Yakomeje ati “Mu gihe cye, Banki yakuze inshuro eshatu mu bijyanye n’umutungo mbumbe inongera urwunguko rwayo kuri 35%. Robin kandi yagize uruhare rukomeye mu kuvuganira uru rwego, kuko yatoranyijwe na bagenzi be ngo ayobore Ihuriro ry’Amabanki mu Rwanda.”

“Mu izina ry’inama y’ubutegetsi, ndifuza guha ikaze Umuyobozi Mukuru mushya Benjamin Mutimura, ngo afashe I&M Bank Rwanda kubyaza umusaruro amahirwe yose ifite binyuze mu gutanga serivisi zigezweho kandi mu buryo bushyira imbere umukiliya. Inama y’ubutegetsi yishimiye kongera guha ikaze Benjamin muri I&M Rwanda kugira ngo ayobore ibikorwa byayo mu rugendo rukomeje rw’iterambere.”

Umuyobozi wa I&M Group Plc mu Karere, Kihara Maina, yavuze ko bizera ko Benjamin Mutimura ari we Muyobozi ukwiriye bijyanye na gahunda y’ikoranabuhanga ikigo gifite yiswe Imara 3.0.

Ati: “Afite ubunararibonye buhagije mu bucuruzi n’umuhate wo gufasha mu kugeza I&M Bank Rwanda ku rundi rwego mu iterambere. Ndashimira Robin ku bwitange yagaragaje n’imiyoborere ye muri I&M Rwanda n’urwego rw’amabanki mu Rwanda, hamwe n’amahirwe yo gukoresha ubunararibonye bwe mu zindi nshingano mu kigo.”

Mutimura afite ubunararibonye bw’imyaka isaga 16 mu rwego rw’imari, akaba yarageze muri I&M Bank Rwanda mu 2007 ari umukozi muto, agenda azamuka kugeza ubwo yabaye Umuyobozi ushinzwe inguzanyo n’Umuyobozi ushinzwe serivisi z’abakiliya bato.

Nyuma yaje kuba Umuyobozi ushinzwe serivisi zihabwa abakiliya banini n’ibigo, umwanya yari afite kugeza mu 2020 ubwo yerekezaga muri Banki ya Kigali.

Afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubukungu yavanye muri Kaminuza za Louvain la Neuve na Namur mu Bubiligi, n’impamyabumenyi y’Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yavanye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Yize kandi ibijyanye n’imiyoborere muri Strathmore University, n’amasomo yihariye mu Ishuri Rikuru ry’Ubucuruzi rya Harvard, ndetse akaba n’Umunyamwuga wemewe w’umuhanga mu kuyobora ibigo n’imiryango.

I&M Bank (Rwanda) Plc yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2012, mbere yaho ikaba yari Banki y’Ubucuruzi y’u Rwanda (Banque Comerciale du Rwanda Ltd – BCR).

Iheruka gutangaza ko mu mwaka wa 2022 yinjije miliyari 42,4 z’amafaranga y’u Rwanda, yiyongereye ku kigero cya 27% ugereranyije n’umwaka wa 2021, aho yabonye inyungu ya miliyari 9,3 z’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo kwishyura imisoro.

I&M Group Plc yashinzwe mu 1974, ikaba ibarizwa ku Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Nairobi,aho ifite ibikorwa muri Kenya, u Rwanda, Uganda, Tanzania n’ibirwa bya Maurice.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 16, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE