Equity Group igiye kugura imigabane ya miliyari 54 Frw muri Cogebanque

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 14, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Equity Bank irategurirwa kwegukana 91.9% by’umutungo wa Cogebanque ntuma ‘aho Ikigo Equity Group Holdings Plc gitangarije ko kigiye kuwugura ku mafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 54 (miliyoni 48.1 z’amadolari y’Amerika).

Bisobanuye ko imigabane ya Cogebanque ibarirwa kuri 91.9% izegurirwa  kandi ikajya icungwa na Equity Bank. 

Cogebanque isanzwe ifite ibyangombwa yahawe na Banki Nkuru y’ u Rwanda (BNR) byo gutanga serivisi z’imari aho umwaka ushize warangiye iri ku mwanya wa 5 muri banki zikora neza. 

Imibare yashyizwe hanze yemejwe na BNR ishimangira ko iyo banki yasoje umwaka ifite umutungo wa miliyari 47.3 z’amafaranga y’u Rwanda,n’urwunguko rwa miliyari 9 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Ni mu gihe Equity Bank yo mu Rwanda yo yasoje umwaka ushize iri ku mwanya wa 3, ifite umutungo w’agaciro ka miliyari 66.2 z’amafaranga y’u Rwanda n’urwunguko rwa miliyari 24.2 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Biteganyijwe ko nyuma yo gushyira umukono ku masezerano Equity Bank yo mu Rwanda izaba ibaye iya kabiri muri banki zikomeye mu Gihugu aho izaba yigaruriye 18% by’umutungo w’Urwego rw’Imari ndetse na 19% bya konti zose zemewe z’ababitsa muri banki.

Izo mpinduka kandi zitezweho kongerera ubushobozi Equity Group mu Rwanda ikagira imbaraga nk’andi mashami yo muri Kenya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)

Umuyobozi Mukuru wa Equity Group Holdings PlcDr James Mwangi, yagaragaje ko impinduka zikorwa mu rwego rw’imari zifitanye isano no kuba ubukungu bw’Igihugu burushaho kwihuta. 

Ati: “Impuzandengo y’Umusaruro Mbumbe w’u Rwanda mu myaka itanu ishize irabarirwa kuri 6.5%, ikaba irushyira mu bihugu 10 bifite ubukungu bwihuta kurusha ibindi ku Isi.”

Yemeza ko iterambere ry’ubukungu rizakomeza gushyigikira no gukomeza koroshya ubucuruzi, ukwisubiza kw’ingengo mpuzamahanga zishyigikira ubukerarugendo na gahunda y’Inama n’Imurikabikorwa (MICE), Ishoramari Mpuzamahanga, kwihuza kw’Akarere, gushyigikira ubucuruzi no kongera umusanzu wo kwimakaza inganda. 

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana, avuga ko kuba Equity Group yegukanye imigabane ya Cogebanque ari intambwe ishimishije, ndetse bikaba binashimangira icyizere gihabwa ubukungu bw’u Rwanda n’uburyo rukomeje kubaka ubudahangarwa.

Yakomeje agira ati: “Nta gushidikanya ko guhuza ibi bigo byombi bizatanga umusanzu mu iterambere n’umutekano w’urwego rw’amabanki mu Rwanda, bikazadufasha kurushaho kunoza serivisi z’imari zihabwa abaturage no gushyigikira ubukungu bwacu.”

Guhuza Equity n’amashami 28 ya Cogebanque mu Gihugu, byitezweho kwagura serivisi z’iyo banki no kurushaho kugera ku mubare munini w’Abanyarwanda, by’umwihariko abacuruzi bato, abaciritse n’abanini.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 14, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE