Ni Umurokore! Byinshi kuri Lt. Col Kabera wagizwe Umuvugizi wungirije wa RDF

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 8, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Inkuru nshya yazindutse ikwirakwira mu bitangazamakuru bitandukanye ni iy’uko Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga Paul Kagame, yagize Lt Col Simon Kabera Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Uyu Mwofisiye ugiye kungiriza Brig. Gen Ronald Rwivanga ni umuyoboke w’Itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR), akaba n’umuhanzi w’indirimbo z’Imana.

Zimwe mu ndirimbo yahanze zigakora ku mitima ya benshi, zirimo “Mfashe inanga”, “Munsi yawo”, “Ukwiye Amashimwe”, “Hejuru y’Ubwenge” na “Turi Abana b’Imana” n’izindi nyinshi zishimangira umuhamagaro afite wiyongera ku nshingano zo gukorera Igihugu. 

Lt. Col. Kabera ni umugabo w’umugore umwe n’abana, akaba n’umwe mu bahanzi bakuru bakomeye kandi bubashywe kuko yigaruriye imitima y’abatari bake bitewe n’uburyo yicisha bugufi ugereranyije n’abandi bahanzi baririmbira imana ariko kwamamara bikabibagiza abo bari bo.

Iyo yinjiye mu nzu y’Imana ntibimubuze kuba nk’abandi basanzwe nubwo afite icyubahiro cyo kuba mu Basirikare Bakuru ndetse akaba nyaranasoje amashuri ya Kaminuza. 

Bimwe mu bitangazamakuru bigaragaza ko iyo atumiwe mu giterane runaka nta mananiza ashyira ku wamutumiye, ahubwo agerageza kubihuza n’izindi nshingano afite agakora umurimo w’Imana. 

Mu mwaka wa 2010 yamuritse Alubumu yise “Munsi Yawo” ari na yo yagaragaragamo indirimbo ze zakunzwe cyane.

Uretse ubuhanzi, Lt. Col Kabera yakoze inshingano zitandukanye zirimo kuba ari mu Nama y’Ubutegetsi y’Ibitari Bikuru bya Gisirikare biherereye i Kanombe guhera mu mwaka wa 2019.

Mbere y’aho, yakoze n’ubutumwa butandukanye burimo no kuba umwe mu boherejwe mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo Kubungabunga Amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Muri ubwo butumwa, Lt. Col Kabera yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi wungirije ushinzwe isakazamakuru n’izindi nshingano zitandukanye. Kugeza n’uyu munsi uyu mugabo akomeza guhuza inshingano zo gukorera Igihugu no gukora Umurimo w’Imana. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 8, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE