Yvonne Makolo yatangiye kuyobora Inama y’Ubutegetsi ya IATA

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yatangiye inshingano zo kuyobora Inama y’Ubutegetsi y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Abatanga serivisi z’ubwikorezi bwo mu Kirere (IATA).
Amakuru y’uko yahawe izo nshingano yamenyekanye muri Kamena 2022, bagaragaza ko atangira kuzikora mu ngangiriro z’uku kwezi kwa Kamena 2023.
Madamu Makolo asimbuye Mehmet Tevfik Nane wari mu bagize iyo nama guhera mu 2019, akaba abaye umugore wa mbere uhawe kuyobora Inama y’Ubutegetsi y’iryo shyirahamwe.
Yagize ati: “Ndishimye by’umwihariko kubw’izi nshingano, mu gihe IATA yatangiye kwibanda kuri Afurika igamije guhuza abafatanyabikorwa bo ku mugabane kugira ngo twongerere imbaraga umusanzu w’urwego rw’indege mu iterambere ry’Afurika.”
Uyu Munyarwandakazi abaye Umuyobozi wa 81 uyoboye Inama y’Ubutegetsi ya IATA.
Yvonne Manzi Makolo ni impuguke mu ikoranabuhanga, akaba yaratangiye kuyobora RwandAir guhera muri Mata 2018.
Mbere yo kugirwa Umuyobozi Mukuru yabaye Umuyobozi wungirije ushinzwe imikoranire n’ibigo muri RwandAir, inshingano yakoze guhera muri Mata 2017 kugeza muri Matay’umwaka wakurikiyeho ubwo yagirwaga Umuyobozi Mukuru.
Mu kwezi k’Ugushyingo 2021, Madamu Makolo yagiranye ikiganiro cyihariye na IATA aho yatanze ibisubizo byibanze ku kugaragaza uburyo urwego rw’indege muri Afurika rwakongera kuzahuka.
Yashimangiye ko Guverinoma zose zisabwa gushyigikira uru rwego rutanga icyizere gikomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’Isi.
Aha yanagaragaje ko inkunga ikenewe atari iy’amafaranga gusa kuko hari n’ibindi byinshi by’ingenzi Leta zafasha urwo rwego rukarushaho kuzamuka.
Mu 2006, Madamu Makolo yakoze mu Kigo cy’Itumanaho MTN Rwanda; uko imyaka igenda ishira yazamurwaga mu ntera kugeza ubwo yageze ku Muyobozi Mukuru w’Ishami ry’iyamamazabikorwa, nyuma aza no kuyibera Umuyobozi Mukuru w’agateganyo.
Ubunyamwuga n’ubuhanga bwe bwigaragaza mu ruhando mpuzamahanga, cyane ko muri Kamena 2022 yahawe igihembo cy’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe kwakira abantu nyuma yo kumushyira ku rutonde rw’abantu 100 bakomeye mu rwego rwo kwakira abantu ku Isi.