Ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabgayi, mu Karere ka Muhanga, kuri uyu wa 2 Kamena 2023, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 47. Hagarutswe ku butumwa busaba abafite amakuru y’aho imibiri y’abatarashyingurwa mu cyubahiro ihererye kuyatanga.
Iki gikorwa, cyabanjirijwe no kujya Ngororero gushyira indabo mu mugezi wa Nyabarongo mu rwego rwo kwibuka Abatutsi bakuwe i Kabgayi mu mabisi bakajya kuhicirwa, bakajugunywa muri Nyabarongo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice ari na we wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yavuze ko bibabaje kuba nyuma y’imyaka 29, hari imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, asaba ababa bafite amakuru y’aho iherereye kuyatanga.

Ati: “Kuba dukomeza kubona imibiri ari uko tugiye gukora igikorwa remezo ni ikintu kibabaje cyane nyuma y’imyaka 29 aho tugeze turirimba ubumwe bw’Abanyarwanda. Abo bantu biciwe ku gasozi usanga kagituweho n’abantu, ndetse n’iyo tugiye kubabona ni ho tubabona kandi muzi imyaka ishize twigisha ubumwe bw’Abanyarwanda dusaba ko uzi ahari imibiri bayigaragaza n’ufite ipfunwe tumusaba ko yandika agapapuro akakajugunya[….] ndagira ngo mbasabe rwose ababa bafite ayo makuru, ababa bakekwa ko bayafite, bayaduhe”.
Yongeyeho ati: “Abafite ayo makuru bayatanga kuko ni inshingano zacu nk’Abanyarwanda, ni byiza ko abayafite bayatanga bitaba ibyo hakazakurikizwa amategeko. Twarabasabye twaringinze ariko ndagira ngo mbibutse ko ari inshingano, buri wese agire umuhate wo gusubira ku musozi, tugahana amakuru kugira ngo igikorwa kigiye kubaka imihanda, imirwanyasuri abe ari cyo gituma imibiri iboneka turebe ko cyahagarara.
Guverineri Kayitesi yashimiye abitabiriye igikorwa yihanganisha abarokotse ndetse n’abafite ababo bashyinguwe. Anasobanura ko igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari igikorwa gisubiza agaciro abazize Jenoside kandi kinagamije guhumuriza abayirokotse.
Kwibuka ni inshingano za buri munyarwanda, bizakomeza gukorwa by’umwihariko kwigisha urubyuruko ububi bwa Jenoside no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Ati: “Ni imbuto y’imiyoborere mibi ivangura Abanyarwanda yari yubakiye kuri politiki y’ikinyoma y’irondakoko n’irondakarere n’urwango byaranze u Rwanda rwa mbere ya Jenoside. Yakozwe n’Abanyarwanda gito batatira igihango cy’ubunyarwanda n’ubupfura baziza abavandimwe babo ubwoko batagize uruhare rwo kubihitamo”.
Yashimiye abarokotse Jenoside ku mpano ikomeye yo kwihangana, bagahangana n’ibibazo bakemera gukomeza bagaharanira kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda bwari bwarasenyutse.
Yanashimiye Ingabo n’Umugaba w’ikirenga wazo barokoye Abatutsi
Ati: “Aho u Rwanda rugeze rwiyubaka ni ikimenyetso cy’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda no guharanira kwiyunga.[….] ni imbuto y’imiyoborere myiza turangajwemo imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wongeye kunga Abanyarwanda, wongeye kuduha icyerekezo n’amahitamo atuyobora,yo kuba umwe, kureba kure no kubazwa inshingano bigatanga icyizere ko ibyabaye bitazongera kuba bitazongera kuba ukundi”.
Yanibukije ko hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside n’imigambi mibi yo gusenya ibyagezwho, ariko ko nk’Abanyarwanda tutaterera iyo, dusabwa gukomeza guhangana na bo.
Taliki 2 Kamena ni ikimenyetso cyo kongera kubaho
Meya w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yihanganishije abarokotse Jenoside, yakorewe Abatutsi, anashimira kuba bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29. Yashimiye Inkotanyi zarokoye Abatutsi avuga ko Inkotanyi ari igisobanuro cyo kubaho ndetse asaba ko Intara y’Amajyepfo yabafasha urwibutso rwa Kabgayi rukagurwa.
Yagize ati: “Uyu munsi ni umunsi ufite igisobanuro gikomeye by’umwihariko hano i Kabgayi, taliki ya 2 Kamena 1994, ni italiki yari yashyizweho iherezo cyangwa se kumara Abatutsi bari bahungiye ahangaha, […] byari byashyizweho iteka ko ntawuriburare Inkotanyi ni igisobanuro cyo kubaho.
Ni italiki y’igisobanuro cyo kongera kubaho kuko Inkotanyi zahingutse i Kabyayi. Mu basaga 50.000 by’Abatusi bari bahahungiye, harokotse 15 000. Abaharokokeye bawufata nk’umunsi bongeye kubaho, ariko bikaba ari n’umunsi bazirikana abavandimwe, imiryango yabo cyangwa abahakuwe bakajya kwicirwa ahandi”.
Yasabye abazi aho imibiri itaraboneka iherereye gutanga amakuru kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Yashimye abarokotse Jenoside uburyo bakomeje gutwazanya nubwo bitari byoroshye kubera ibikomere ku mutima no ku mubiri, ariko bashoboye kugenda ku muvuduko igihugu kigenderaho kandi bazakomeza kubaba hafi no kubashyigikira kugira ngio batazacika integer.
Yanasabye ko harebwa ukuntu urwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi rwakwagurwa.
Jenoside yatewe n’ingengabitekerezo y’urwango
Mu kiganiro cyatanzwe na vizi perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Nshimiyimana Gilbert yashimiye abifatanyije n’ababuze ababo ndetse n’imiryango yashyinguye ababo babonetse.
Yasobanuye ko Jenoside yabaye yatewe n’umuzi w’amateka mabi n’ingengabitekerezo y’urwango rwabibwe mu banyarwanda igihe kirekire kandi ko hakiri n’abagifite ingengabitekerezo, ariko ko nk’Abanyarwanda dufatanyije dufite umukoro wo guhangana n’ingengabitekezero ngo itazongera guhekura igihugu.
Yagarutse ku mibanire myiza y’Abanyarwanda mbere y’umwaduko w’abakoloni, hanyuma babazanamo amacakubiri, umukoloni azana amoko ngo abone uko acamo ibice Abanyarwanda, ubumwe bwabo burasenywa, n’ibindi
Ati: “Jenoside ni umusaruro w’urwango rwabibwe kuva ku mwaduko w’abakoloni n’abamisiyoneri, bikomereza ku buyobozi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri. Ikindi ni uko yateguwe kuko ibyobo byari byaracukuwe, Abatutsi bakomeje kwicwa hirya no hino mu Bugesera, Bigogwe, Kibirira n’ahandi”.
Ashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda kuba yarashoboye kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, gusubiza mu ngabo abahoze mu zatsinzwe, kuzahura u Rwanda rwongera kugira ishema mu mahanga, u Rwanda rwishakamo ibisubizo.
Yavuze ko hakiri abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside akaba ari ahacu nk’Abanyarwanda ngo dufatanye mu kubirwanya.
Kubona Inkotanyi ni ukongera kubona ubuzima
Nshumbusho Emmanuel wavukiye mu cyahoze ari Kigali ngari muri Komini Gikomero ariko akaba yararokokeye i Kabgayi, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse akomeza imiryango ifite abo mu miryango yabo babonetse bashyinguwe. Kandi avuga ko guherekeza ababo abishimira Ubuyobozi bwateguye igikorwa cyo guha icyubahiro abacyambuwe, bakicwa urw’agashinyaguro bazira uko bavutse.
Yakomeje asobanura inzira y’ubuzima bugoye yanyuzemo guhera akiri muto aho yapfushije umubyeyi we azize kutitabwaho azira uko yavutse, kuko yari umututsikazi.
Yagarutse ku rugendo rutoroshye yakoze kuva mu cyari Kigali kugera ahari i Gitarama, aho ahagereye nabwo asanga abahungiye i Kabgayi bitoroshye kuko Abatutsi bari bahahungiye bicwaga.
Ashima inkotanyi zabarokoye kuko ari zo zabahaye kubaho.
Umunyamabanga wa IBUKA Eng Irene Niyitanga, yakomeje abarokokeye i Kabgayi.
Ati: “Nka IBUKA icyo twongera guhamya ni ukubakomeza tuti mubeho, mubeho neza, Tubereho n’aba twibuka, tubahe icyubahiro, tubeho mu nzozi zabo twusa ikivi cyabo.
Yashimiye Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda kuko yabateye ingabo mu bitugu mu gihe cyo kwibuka bigafasha komorwa ibikomere.
Nabihera ko nyuma y’igikorwa cyo kwibuka, turibuka twiyubaka mu burezi, mu muzima, amacumbi, ubutabera n’ibindi.
Yasabye urubyiruko kugira uruhare mu guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Italiki ya 2 ni ubusobanuro bw’Inkotanyi, abarokotse Jenoside twongeye kubona ubuzima kubera ko Imana yanyuze muri mwe twongera kubona ubuzima.
Uhagarariye imiryango yashyinguye imibiri y’ababo bashoboye kuboneka, Depite Alphonsine Mukamugema.

Imibiri 47, harimo 2 bene yo bari barashoboye kuyibona barayishyingura, iyimuwe ni 5 imyinshi muri yo bene yo nta makuru babonye kandi mu by’ukuri hari abagenda baboneka bagashyingurwa.
Yagize ati: “Ku bantu 47 tukaba turi 5 hari imibiri yimuwe, hari n’abatashoboye kumenyekana bari bushyingurwe nyuma y’imyaka 29 kandi yabonetse ntawutanze amakuru, ni ukwikubita agashyi hagatangwa amakuru, abantu bashyingure abantu babo bashire agahinda”.
Bashimira Ingabo za RPA Inkotanyi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame wari uzirangaje imbere, Inkotanyi bari Abanyarwanda, bari bato batari gito, basize byinshi amashuri,… baza kubohora igihugu.
Ati: “Iyo nzira y’urupfu turayigenda tugiye kumva ngo musohoke ntimugipfuye, muhumure ntimugipfuye”.
Ashimira abarokotse kuko barenze amateka bataheranywe nayo, [….] barenze amateka banga guheranwa n’agahinda barakora ubu biteje imbere banubaka igihugu.
Yanashimiye Abanyarwanda batahigwaga bagize umutima wo gutabara, baba icyanzu kuri bamwe mu barokotse.
Igitekerezo cyatanzwe ma Meya w’Akarere ka Muhanga cyo kwagura urwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi, Guverineri yavuze ko kizwi kandi hazashakwa uko haboneka ubushobozi ngo urwibutso rwa Kabgayi rubashe kwagurwa.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside 12.128, hiyongereyeho imibiri 47 yashyinguwe uyu munsi harimo 5 yimuwe izanwa gushyingurwa mu cyubahiro, indi 41 yagiye iboneka hirya no hino, undi 1 waturutse mu Murenge wa Mushishiro.


