Urugomero rw’amashanyarazi akomoka kuri Gaz Methane “Shema Gaz Methane Power Plant” rwubatse mu Kiyaga cya Kivu rukaba rugeze ku kigero cya 95% rwubakwa na sosiyete y’Abongereza yitwa Shema Power Lake Kivu Ltd (SPLK) rwatangiye gutanga amashanyarazi ku murongo mugari.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bijyanye n’amashanyarazi muri iyi sosiyete ya SPLK irimo kubaka uru rugomero, Byiringiro Maximilien, avuga ko imirimo yo kubaka uru ruganda igeze ku kigero cya 95%, ariko batangiye gutanga amashanyarazi ku muyoboro mugari binyuze muri Sosiyete y’u Rwanda ishizwe ingufu “REG”.
Byiringiro yagize ati : “Twatangiye gutanga amashanyarazi ya mbere ku muyoboro mugari (on grid) taliki 15 Werurwe 2023, kugeza ubu dushobora gutanga megawati 20 ashobora kugabanyuka bitewe n’umuriro REG yifuza ariko turateganya ko mu gihe cya vuba tuzaba dufite ubushobozi bwo gutanga megawati 50”.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko biteganyijwe ko imirimo yose yo kubaka urugomero izasozwa muri Nyakanga 2023 akaba ari nabwo ruzaba rutanga izo megawati 50 ku muyoboro mugari.
Umuyobozi Mukuru wa SPLK, Kabuto Alexis avuga ko ku ikubitiro uru rugomero rwatangiye rukoresha abakozi 500 harimo 150 b’Abanyamahanga n’abandi 350 b’Abanyarwanda.
Kabuto avuga ko iyi sosiyete yabo Gaz icukura izayibyaza amashanyarazi gusa ntayo izatunganywa ngo ikoreshwe mu guteka.
Asobanura uburyo bizakorwa, Kabuto yavuze ko “Gaz Methane” izajya icukurwa muri metero 355 ndetse ibyuma biyicukura biri mu kiyaga cya Kivu, hatangiye imirimo yo kuyicukura no kuyitunganya.

Kabuto avuga ko u Rwanda ruzungukira cyane kuri uru rugomero kuko mu masezerano basinyanye na Leta y’u Rwanda, aya mashanyarazi batanga ahendutse ugereranyije n’uburyo izindi ngomero zigenga ziyagurisha na Leta.
Uru rugomero rwubatse mu Kagari ka Busoro, Umurenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu. Mu korohereza ishoramari, Leta y’u Rwanda yafashije Shema Power Lake Kivu Ltd iyubakira ibikorwaremezo birimo imihanda, imiyoboro y’amashanyarazi ikura umuriro muri urwo rugomero iyageza ku muyoboro mugari (on-grid) n’ibindi.
Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.
SPLK yatangiye kubaka uru rugomero taliki 01 Ukwakira 2019 aho byari biteganyijwe ko rwuzura mu myaka ibiri ariko biza kudindizwa n’icyorezo cya COVID-19.
Byari biteganyijwe ko imirimo yo kubaka uru rugomero rw’amashanyarazi izarangira itwaye miliyoni 220 z’amadolari y’Amerika ni hafi miliyari 215 z’amafaranga y’u Rwanda.


