Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, yatorewe kuba umwe mu Bayobozi Bakuru b’Ikigega gishinzwe gukumira, kurinda, guhangana n’indwara z’ibyorezo (The Pandemic Fund).
Icyo kigega kibarizwa muri Banki y’Isi kiyobowe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), kikaba cyarashinzwe ku bufatanye bw’ibihugu by’abaterankunga, ibihugu byujuje ibisabwa mu kwakira iyo nkunga, Imiryango Nterankunga na Sosiyete Sivile.
Gitera inkunga ishoramari rikenewe kandi ryihutirwa mu kubaka ubushobozi bwo gukumira, kwitegura no guhangana n’ibyorezo ku rwego rw’Igihugu, urw’Akarere ndetse na mpuzamahanga, by’umwihariko hakibandwa ku bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.
Igitekerezo cyo gushinga icyo Kigega cyavutse kubera icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ubuzima bw’abatuye Isi, ubukungu n’imibereho y’abaturage.
Cyafunguriwe ku mugaragaro mu Nama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi (G20) yabereye i Bali mu gihugu cya Indonesia taliki ya 13 Ugushyingo 2022.
Ubuyobozi bwa Banki y’Isi bugaragaza uwo mwanzuro wafashwe nyuma yo kubona ko hakenewe guhuza imbaraga mu kubaka inzego z’ubuzima zishoboye no gukusanya ubushobozi bwo kwitegura, gukumira, no guhangana n’ibyorezo byo mu gihe kizaza.
Mu gihe hariho ibigo byinshi n’uburyo busanzweho bwo gushyigikira ibikorwa byo gukumira, kwitegura no guhangana n’ibyorezo nta na kimwe cyari cyarigeze gushyiriraho kwibanda kuri izo nshingano zonyine.
Ni muri urwo rwego icyo kigega kibonwa nk’ikije kunganira by’umwihariko ubundi buryo bwashyiriweho guhangana n’ibyorezo, gukangurira ibibugu kongera ishoramari bishyira mu nzego z’ubuzima, kongera ihuzabikorwa mu bafatanyabikorwa ndetse rukaba n’urubuga rukorerwaho ubuvugizi ku bakeneye gutabarwa byihuse.