Inteko Rusange ya Sena yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda nyuma yo kwemeza impinduka n’ubugororangingo bwakozwe ku ngingo zimwe na zimwe hashingiwe ku mushinga w’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga watangijwe na Perezida wa Repubulika.
Nyuma yo gutorwa n’Inteko Rusange ya Sena, Itegeko Nshinga rikaba rizatorwa n’Umutwe w’Abadepite mbere y’uko rishyirwaho umukono na Perezida wa Repubulika.
Umushinga w’ivugururwa ry’iryo Tegeko Nshinga wemejwe nyuma yo gusuzumwa n’Inama y’Abaperezida ya Sena.
Inteko Ishinga y’amategeko y’u Rwanda itangaza ko Itegeko Nshinga ryatangiye urugendo rwo kuvugururwa kubera impamvu zinyuranye zirimo kugabanya igihe gikoreshwa mu gutegura amatora.
Biteganyijwe ko igihe cy’amatora y’Abadepite nigihuzwa n’icy’amatora ya Perezida wa Repubulika bizatuma ayo matora yombi ategurirwa icyarimwe maze bigabanye igihe cyagakoreshejwe aramutse ateguwe mu bihe bitandukaye.
Indi mpamvu y’ayo mavugurura ni irebana no kugabanya ingengo y’imari igenda ku matora kuko izahuzwa, bigatuma amafaranga yakoreshwaga mu bikorwa byombi agabanyuka.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igaragaza ko gutandukanya ayo matora buri rimwe rikaba ukwaryo byatwaraga ingengo y’imari y’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 14.
Mu gihe hakozwe izo mpinduka, bivuze ko ingengo y’imari ikenewe izava kuri miliyari 14 z’amafaranga y’u Rwanda ikagera kuri miliyari 8 z’amafaranga y’u Rwanda mu matora ategerejwe mu mwaka utaha.
Aya mavugurura akozwe nyuma y’aho ku wa 24 Werurwe 2023, Inama y’Abaminisitiri yemeje ivugururwa ry’ltegeko Nshinga hagamijwe guhuza ingengabihe y’amatora y’Abagize lnteko Ishinga Amategeko n’itora rya Perezida wa Repubulika.
Inama y’Abaminisitiri na yo yize kuri uyu mushinga nyuma y’aho ku wa 15 Gashyantare Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) Madamu Oda Gasinzigwa, ahishuriye ko ayo matora ashobora guhuzwa abatowe bose bagahurira kuri manda y’imyaka itanu.

