Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AFDB) yagaragarije Sosiyete Sivile mu Rwanda ko yifuza imikoranire mu ishyirwa mu bikorwa n’ikurikiranabikorwa ku mishinga y’iyo Banki, nkuko bikorwa mu bindi bihugu bya Afurika.
AFDB yabigaragarije mu biganiro by’umunsi umwe yagiranye n’imiryango itari iya Leta itandukanye yo mu Rwanda, ku wa Kane taliki 01 Kamena 2023.
AFDB yagaragarije abitabiriye ibiganiro, uruhare igira mu mishinga y’imiryango itari iya Leta mu bihugu birimo Mozambique, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Ghana.
Muri ibyo bihugu imiryango itari iya Leta igira uruhare mu kuzamura ijwi ry’abaturage ku mishinga ya AFDB. Bagaragaza uko bayakira, niba ikorwa neza kandi ku gihe by’umwihariko iyo ifatanyamo na Leta.
Hari kandi kugaragaza niba hari imishinga igira izindi ngaruka zirimo gukoresha abana cyangwa kwangiza ikirere.
Umuyobozi wa AFDB Aissa Sarr Touré, yifuza ko Sosiyete Sivile mu Rwanda igira imikoranire nk’iy’iyo muri ibyo bihugu.
Ati: “Icyifuzo cyanjye nk’umuyobozi wa AFDB mu Rwanda ni ukubona imiryango itari iya Leta igira uruhare mu bikorwa kuri urwo rwego.
Nkuko nabivuze ni mu bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yacu kandi dukeneye n’ijwi ry’abaturage kugira ngo tumenye niba ibyo turi gukora ari ingirakamaro […], tumenye ko imishinga ikorwa ku gihe kandi neza uko biteganywa”.
Toure yavuze ko ibiganiro by’uyu munsi ari intangiriro bikazakurikirwa n’ibindi bigamije kunoza imikoranire.
Ati: “Ni ubwa mbere twicaye tukaganira na sosiyete sivile, kandi turumva ko ari iby’agaciro. Twizera ko kuri uyu mugabane ari abantu b’ingenzi mu bikorwa byacu ku bijyanye n’iterambere ry’umuturage, ntabwo twabigeraho hatarimo uruhare rw’imiryango itari iya Leta.

Ni yo mpamvu twatekereje ko kugira uyu munsi w’ingenzi kandi twizeye ko tuzagira n’undi mwanya, tureba uburyo twafatanya na bo mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yacu imwe n’imwe”.
Umuyobozi wa Sosiyete Sivile mu Rwanda, Dr. Nkurunziza Joseph Ryarasa, yashimye intambwe yatewe na AFDB yemeza ko izateza imbere imikoranire n’imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati: “Turashimira ubuyobozi bw’iyi banki kuba bagize uyu mwanya kugira ngo baze baganire na Sosiyete Sivile bityo tumenye ibyo bakora, tumenye imishinga bateramo inkunga Leta.
Ni inama ya mbere mu Rwanda ibaye kuko bari bataratangira gukorana na Sosiyete Sivile kandi natwe ayo makuru ntabwo twari tuyafite na bo ntabwo bari bazi imiryango itari iya Leta n’ibyo ikora, turibwira ko ubutaha tuzajya tureba imishinga dufatanya kugira ngo imishinga iba yatewe inkunga ishyirwe mu bikora kugira ngo igirire umuturage akamaro”.
Dr Usta Kayitesi, Umuyobozi w’Urwego rw’Imiyoborere (RGB), atangaza ko ubufatanye bwa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere n’Imiryango itari iya Leta buzagira inyungu zitandukanye zigaruka ku muturage Igihugu cyiyemeje gushyira ku isonga muri gahunda zacyo.
Ati: “Byagararagaye ko mu bindi bihugu nubwo hano bitarakoreshwa uburyo bwo guhanga imirimo, uburyo bwo kwiga ibikorwa bikomeye bitandukanye bigaragaza ko banki n’imibanire yayo n’imiryango itari iya Leta itandukanye byafasha no gutanga ubwo bumenyi ariko no gufasha kubaka ubushobozi bw’urubyiruko”.
Mu Rwanda hari imiryango Nyarwanda itari iya Leta isaga 2,000 n’indi itari iya Leta mvamahanga isaga 200 ndetse n’ishingiye ku myemerere irenga 400.
AFDB ifite imishinga ya miliyari 1.5 z’amadolari y’Amerika mu Rwanda mu nzego zitandukanye. Urwego rw’ibikorwa remezo ni rwo rutwara ingengo y’imari nini yayo mu mishinga irimo iy’ubwikorezi, ingufu, isuku n’isukura.

