Ubushuti bw’u Rwanda n’Ubwami bwa Hashemite bwa Yorodaniya (Jordan) bukomeje kwiyongera kuva mu mwaka wa 2017 ubwo Ambasaderi yashyikirizaga Umwami Abdullah II bin Al-Hussein impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo Gihugu.
Nk’uko Abanyarwanda bavuga ko “ifuni ibagarira ubushuti ari akarenge”, uyu mubano ushimangirwa n’imigenderanire ihoraho y’abayobozi ku mpande zombi, haba mu birebana n’ubutwererane bwa Politiki ndetse no mu by’ubuzima busanzwe.
Ni muri urwo rwego ku wa Kane taliki ya 1 Kamena, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ubutumire bw’ubukwe bw’Igikomangoma cy’Ubwami bwa Yorodaniya Al Hussein bin Abdullah II n’umukunzi we Rajwa Al-Saif ukomoka muri Saudi Arabia.
Ni umuhango wabereye i Amman mu Murwa Mukuru wa Yorodaniya, ukaba watangijwe no gusinya ku masezerano yo gushyingiranwa yabereye mu Ngoro ya Zahran, wayobowe na Imam w’ibwami Dr. Ahmed Al-Khalaileh.
Abitabiriye uwo muhango basusurukijwe n’intyoza mu guhanika amajwi, aho bagaragaje ubuhanga mu kuririmba mu njyana ya gakondo yo muri icyo gihugu yitwa Zaghrouta.

Nyuma haje gukurikiraho gahunda yo kwakira abashyitsi no gusangira ibya nimugoroba mu birori byabereye mu Ngoro y’i Bwami ya Al Husseiniya.
Ibyo birori byanitabiriwe n’abaturutse mu miryango y’ibwami mu bice binyuranye by’Isi, abayobozi n’abanyacyubahiro barimo Igikomangoma cya Wales William n’umugore we Kate Middleton, Madamu wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) Jill Biden na Sheikha Moza bint Nasser wo mu muryango wa Emir wa Qatar.
Uwo muhango wanitabiriwe n’Umwami ndetse n’Umwamikazi ba Malaysia, Umwami n’Umwamikazi b’u Buholandi, Umwami n’Umwamikazi ba Esipanye, Igikomangoma Sébastien cya Luxembourg, Igikomangoma Frederik na mushiki we Mary ba Denmark, Igikomangomakazi Victoria n’Igikomangoma Daniel ba Suwede, Umuhungu w’imfura mu bwami bwa Västergötland, Igikomangoma Haakon cya Norway, Igikomangomakazi Hisako cya Takamado n’Igikomangomakazi Tsuguko wa Takamado mu Buyapani, n’abandi banyacyubahiro.
Umubano w’u Rwanda n’Ubwami bwa Yorodaniya ukomeje gutera imbere kubera ko Ambasade y’u Rwanda y’i Ankara muri Turikiya idahwema gukorana bya hafi n’ubuyobozi ndetse n’ibigo binyuranye mu Bwami bwa Yorodaniya.
Imigenderanire n’ibiganiro bihoraho byabyaye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye, ndetse hari n’andi menshi ari mu nzira zo gushyirwaho umukono.
Muri Gashyantare 2023, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya Politiki, mu burezi bw’amashuri makuru na kaminuza, no gukuraho viza ku batunze Pasiporo za dipolomasi n’izindi zidasanzwe.
Perezida Kagame yaherukaga mu Bwami bwa Yorodaniya muri Werurwe 2022 aho yari yitabiriye Inama yiswe “Aquaba Process Meeting on Eas Africa”, igamije gushimangira ubufatanye mpuzamahanga mu kurwanya ubuhezanguni n’iterabwoba.
Icyo gihe Perezida Kagame yahuye n’Umwami Abdullah II baganira ku nzego z’ubutwererane zikomeje gushyirwamo imbaraga hagati y’u Rwanda n’Ubwami bwa Yorodania.
Nyuma y’aho na bwo u Rwanda rwakiriye abayobozi batandukanye ba Yorodaniya harimo n’Umwami Abdullah II ubwe.








