Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko inkunga yemerewe abahuye n’ibiza byibasiye Intara eshatu z’u Rwanda mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi akabakaba miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Iyo nkunga irimo amafaranga y’u Rwanda miliyoni zirenga 853 yamaze kwakirwa kuri Konti n’arenga miliyari imwe na miliyoni 43 akiri mu mihigo.
Inkunga yemewe itaragera kuri konti n’ubundi buryo bwashyizweho irimo amadolari y’Amerika 500,000 yemewe na Leta y’u Bushinwa, amadolari y’Amerika 300,000 yatanzwe na Korea y’Epfo n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 142 z’amafaranga y’u Rwanda yahizwe n’ibigo bitandukanye.
Iyi mibare yagarutsweho na Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi Marie Solange Kayisire, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Kane taliki ya 1 Kamena 2023.
Icyo kiganiro cyanitabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera.
Minisitiri Kayisire yavuze ko hanatanzwe ubufasha bw’ibikoresho by’ubwubatsi, imyambaro n’ibindi.
Yagize ati: “Turashimira abafatanyabikorwa ba Leta batanze ibikoresho by’ibanze n’ubundi bufasha bunyuranye muri iki gihe.”
Minisitiri Kayisire yahishuye ko hakurikijwe ingano y’umurimo ugomba gukorwa hakenewe ingengo y’imari ya miliyari zirenga 296 z’amafaranga y’u Rwanda mu kuziba icyo cyuho.
Mu byo ayo mafaranga azafasha harimo gutangira gusanira no kubakira abatishoboye basenyewe n’ibiza, gusana Ibikorwa remezo byangiritse no kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe.
MINEMA ivuga ko ikomeje kwimura abari bacumbikiwe muri site zitandukanye bamwe bagakodesherezwa, abandi bagasubira mu nzu zabo zitangirizitse kandi zitari ahabashyira mu kaga.

Hakomeje gukorwa isuzuma ryimbitse ku byangijwe n’ibiza, mu gihe abapfuye bamenyekanye uko ari 135 bose bashyinguwe mu cyubahiro ndetse n’abakomeretse 111 bakaba barahawe ubuvuzi aho batandatu gusa ari bo bakiri mu bitaro.
Abantu 20,326 bagizweho ingaruka zatewe n’ibiza, ni bo bacumbikiwe by’agateganyo kuri site 93 mu Turere twibasiwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro rishyira ku ya 3 Gicurasi.
Nyuma y’uko imvura igabanyuka, ibyago byo kwibasirwa n’ibiza bikagabanyuka, abaturage inzu zabo zitasenyutse, abafite ubundi buryo bwo gukodesha cyangwa gutura ahandi batangiye gusubira mu buzima busanzwe.
Minisitiri Kayisire yagize ati: “Uyu munsi dusigaranye site 25 zirimo abaturage 7,620 babumbiye mu miryango 1,826 mu gihe imiryango 1,843 ikenewe ubufasha bwo gukodesha yahawe amafaranga y’inzu y’igihe cy’amezi atatu, ndetse ihabwa ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze byo kuyifasha gusubira mu buzima busanzwe.”
Imihanda migari 17 kuri 20 yari yafunzwe n’inkangu myinshi ni nyabagendwa, ndetse n’imihanda y’Uturere 35 kuri 57 na yo yamaze kuba nyabagendwa hakaba hasigaye iyo ibiraro byatwawe n’inkangu.
Inganda z’amazi 8 n’iz’amashanyarazi 12 zari zangiritse ubu zongeye gukora ariko hari imirimo myinshi igikenewe gukorwa mu kuzisana kugira ngo zigire ubudahangarwa ndetse no kubaka nke zangiritse cyane.
Abanyeshuri bari bagizweho ingaruka n’ibiza bose basubiye mu ishuri, bahabwa ibikoresho by’ishuri n’imyambaro ndetse abagera ku 5,513 bamaze kwishyurirwa amafaranga y’ishuri asaga miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kuri site zose hashyizwe ECD z’agateganyo. Uyu munsi abagera ku 1,610 bitaweho by’umwihariko banahabwa indyo yihariye.
Abantu bari mu byiciro byihariye ndetse n’imiryango 78 yabuze ababo yahawe ubufasha bw’umwihariko.
