U Rwanda na Canada byaganiriye ku bufatanye mu kubungabunga ibidukikije

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 1, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ambasaderi w’u Rwanda muri Suwede Dr. Diane Gashumba, yaganiriye n’Ambasaderi wa Canada mu guhangana n’Imihindagurikire y’Ibihe Catherine Stewart, ku kwiyemeza kw’ibihugu byombi mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano bifitanye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kururinda. 

Amasezerano y’ubufatanye bw’u Rwanda na Canada mu kubungabunga ibidukikije yasinyiwe i Montreal mu kwezi k’Ugushyingo 2017, akaba yarahawe manda y’imyaka irindwi kugeza mu 2024. 

Ni amasezerano yashyiriweho kwimakaza ubufatanye bw’u Rwanda na Canada mu  nzego eshanu ari zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kubaka ubukungu butangiza ibidukikije, gushyiraho no kubahiriza amategeko agenga kubungabunga ibidukikije, imicungire irambye y’ibishanga byo mu mijyi ndetse n’izindi nyungu zirebana n’ibidukikije ibihugu byombi bihuriyeho. 

Ayo masezerano ashyirwa mu bikorwa impande zombi zihererekanya ubunararibonye n’amasomo byigira ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, kubaka ubushobozi n’amahugurwa, kwitabira inama zinyuranye n’ibindi bikorwa bishyigikira ubwo butwererane. 

Anashimangira agaciro k’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo mu guharanira iterambere ritangiza ibidukikije, ndetse akanateganya uburyo bwo kongera imishinga mishya ku byamaze gushyirwaho umukono. 

Kuva mu 2017, Guverinoma ya Canada yakoranye n’u Rwanda mu gushishikariza ibihugu byasinye ku masezerano ya Montreal kwemeza amavugurura yakorewe i Kigali (Kigali Amendments) agamije kugabanya imyuka yangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba (HFCs).

Ambasaderi Dr. Diane Gashumba ageza ijambo ku bitabiriye WCEF2023

Nanone kandi, ibihugu byombi byemeranyijwe gushyira umukono ku masezerano yihariye y’ubutwererane mu kubungabunga ibidukikije. 

Ni amasezerano ashyigikira umubano w’u Rwanda na Canada mu rwego rw’ibyo icyo gihugu cyiyemeje gukorera Afurika binyuze mu Muryango w’Ibihugu 20 bikize ku Isi (G20), akimakaza uburinganire no guharanira iterambere ry’umugore. 

Ibyo biganiro byahuje Ambasaderi Dr. Gashumba na Amb. Stewart byabereye i Helsinki muri Finland, ahari kubera Inama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu Bwisubira y’uyu mwaka (WCEF2023). 

Iyi nama yatangiye ku wa Kabiri taliki ya 30 Gicurasi ikazasoza kuri uyu wa Gatanu ku ya 2 Kamena 2023, ihurije hamwe abayobozi b’Inzego z’ubucuruzi, abo mu nzego za Politiki n’impuguke mu bukungu, bose bahujwe no kugaragaza ibisubizo bya mbere ku Isi bitangwa n’ubukungu bwisubira.

Inama y’umwaka ishize yabereye i Kigali mu Rwanda, zose zikaba zigamije guhanga ubukungu bushya butajegajezwa n’imihindagurikire y’ibihe, ubucuruzi n’imirimo bitanga ibisubizo birambye ku mihindagurikire y’ibihe nk’ishyano Isi ya none yagushije.

Abantu basaga 4,000 ni bo bitabiriye iyo nama ikomeje kwiga uko ubukungu bwisubira bwafasha ibihugu kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs) bitarenze mu 2030 nk’uko biteganywa n’Umuryango w’Abibumbye.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 1, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE