Rwanda rurahagarariwe mu gikombe cy’Afurika cy’ubusizi ‘CASP’

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 31, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Umusizi Aristide Ndahayo ni we ugiye guhagararira u Rwanda mu Marushanwa Nyafurika y’Ubusizi azwi nka ‘Coupe d’Afrique de Slam Poésie’, azabera mu gihugu cya Mali guhera taliki 03 Nyakanga aho azasozwa mu Gushyingo 2023.

Ni amarushanwa ahuza ibihugu 47 byo ku mugabane w’Afurika, aho buri gihugu muri byo gihagararirwa n’umusizi umwe.

Coupe d’Afrique de Slam Poésie cyangwa se ‘CASP’ ni irushanwa rigiye kuba ku nshuro ya gatatu, aho ku nshuro ya mbere ryabereye mu gihugu cya Tchad mu mwaka wa 2018 rikegukanwa na Nyakwigendera Al Farùq wo muri Senegal, ryongera kuba mu mwaka wa 2022 ribereye muri Ethiopia aho ryegukanwe n’umunya Guinea witwa ‘Elhadj O Baldé’. 

Muri uyu mwaka wa 2023 u Rwanda na rwo rugiye guhatana, ruhagarariwe na Aristide Ndahayo witeguye gukora ibishoboka akitwara neza.

Aristide Ndahayo ugiye guhagararira u Rwanda, ni umusizi ukiri muto wakunze kwerekana ubuhanga mu busizi yakoraga mu buryo bwa ‘Poetic Documentary’ (kuvanga ibisigo n’ibyegeranyo) aho yibanda cyane ku mateka y’Afurika ndetse no guha icyubahiro Ingabo z’Igihugu.

Aristide yifuza gushyira ubusizi bwo mu Rwanda ku ruhando mpuzamahanga, by’umwihariko gukundisha amahanga umuco w’Abanyarwanda abikesheje inganzo.

Afite igitabo yise ‘KinyAfurika’ yitegura gushyira hanze mu minsi iri imbere, ndetse arasaba Abanyarwanda kumushyigikira no gushyigikira ubusizi bwo mu Rwanda muri rusange.

Biteganyijwe ko amarushanwa ya Coupe d’Afrique de Slam Poésie azabanza kubera kuri Murandasi, nyuma abitwaye neza bakazajya guhatanira i Bamako mu Ugushyingo 2023.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 31, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Joseph says:
Gicurasi 31, 2023 at 11:21 pm

Courage mwana muto, ukunda Africa ndabizi kdi ukunda u Rwanda by’umwihariko.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE