Nyamagabe: Yatangiye ari umuyedi ubu yaguze ikibanza mu Mujyi wa Kigali

Musanganira Esperance w’imyaka 33, ni umubyeyi ufite abana 6. Ni impunzi y’Umunyekongo yageze mu Rwanda mu 2012 iturutse i Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru, abarizwa mu Nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo.
Ageze mu Rwanda yabayeho mu buzima bushaririye nk’impunzi, hakiyongeraho kuba yari wenyine kuko umugabo we yari yarasigaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Avuga ko akiza mu Rwanda nta cyizere cy’ubuzima yari afite ariko agahamya ko Igihugu cyababereye cyiza nubwo batishimiye kuba impunzi.
Mu kwirwanaho, yatangiye akazi k’ubuyedi mu Nkambi ya Kigeme ahubakwaga amashuri ya G.S Kigeme ya Mbere.
Umugabo we yaje guhunga amusanga mu nkambi, batangira gufatanya gukora ubushabitsi.
Yabwiye Imvaho Nshya ko uko yahembwaga yizigamiraga, akazi karangiye atangira gucuruza ibirayi.
Ati: “Nahereye ku mufuka w’ibirayi kuko icyo gihe nawuranguraga amafaranga ibihumbi 20”.
Mu buhamya bwe, Musanganira, avuga ko amaze kwiteza imbere.
Akora ubucuruzi bw’akabari mu nkambi ya Kigeme iherereye mu Karere ka Nyamagabe. Atangaza ko ageze ku gishoro cya miliyoni 12 atabariyemo inzu akoreramo.
Yashoboye kugura ikibanza mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana ahazwi nk’i Kabuye.
Uretse ikibanza yaguze mu Mujyi wa Kigali, anavuga ko yaguze ikibanza mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi akacyubaka, ubu ngo inzu yacyubatsemo arayikodesha.
Gutera imbere kwa Musanganira Esperance guturuka ku mushinga ‘Jya Mbere’ washoboye kumuha nkunganire (Matching Grant) y’inguzanyo yasabye mu kigega Inkomoko, bityo akishyura 50% y’inguzanyo yasabye.
Akomeza avuga ko amaze gusaba inguzanyo mu kigega ‘Inkomoko’ inshuro 5. Kuri we ngo ntaragera aho ashaka.
Yagize ati: “Ubu mfite inzu hanze y’inkambi inyinjiriza amafaranga. Iri mu kibanza naguze miliyoni 3 mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rukoma.
Naguze ikindi kibanza cya miliyoni 7 mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana”.
Ibi byose ngo abikomora ku mushinga wa Jya Mbere kuko wamufashije kongera ibyo yacuruzaga ikindi kandi n’igishoro cyariyongereye.
Musanganira yahamirije Imvaho Nshya ko akoresha abakozi 9 barimo 4 b’impunzi mu gihe batanu basigaye ari Abanyarwanda batuye hafi y’inkambi ya Kigeme.
Umwe mu bakozi b’Abanyarwanda batuye hafi y’inkambi bakorera Musanganira, bishimira ko gukorana n’impunzi bituma na bo ubwabo batera imbere kuko zibaha akazi.
Yavuze ati: “Njye maze igihe nkorana na Musanganira kandi ampemba neza. Nashoboye kwigurira itungo mu rugo kandi ryarororotse. Gukorana n’impunzi rero bituma dusabana kandi twese tugatera imbere”.
Umushinga Jya Mbere uzakomeza gushyigikira imibanire myiza hagati y’impunzi n’Abanyarwanda, uharanira ko basangira inyungu zawo bose, unatere inkunga ibikorwa bahuriyeho bibyara inyungu.
Uyu mushinga kandi ujyanye na gahunda y’Igihugu yo guhanga imirimo no guteza imbere abikorera ku giti cyabo.
Umushinga Jya Mbere ugamije kwegereza impunzi n’Abanyarwanda serivisi z’ibanze zibafasha mu iterambere, koroherezwa gukorana n’ibigo by’imari mu kwiteza imbere binyuze mu gutera inkunga imishinga yabo ibyara inyungu.
Fabrice Munyaneza says:
Gicurasi 29, 2023 at 9:33 amNakomerezaho rwose ibyiza birimbere