Hatangiye icyumweru cyo kurwanya ibikoresho bya pulasitiki bihumanya

Minisiteri y’Ibidukikije ibinyujije mu Kigo cy’lgihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) yatangije icyumweru cy’ibidukikije, by’umwihariko hibandwa ku kurwanya ihumana riterwa n’ikoreshwa ry’ibikoresho bya pulasitiki bihumanya kandi bikagira ingaruka ku bidukikije.
Ubu ni ubutumwa iyo Minisiteri yageheye abaturarwanda ndetse ibamenyesha bose ko taliki ya 05 Kamena 2023 ari Umunsi Mpuzamahanga w’lbidukikije.
Mu Rwanda uwo umunsi ubanzirizwa n’lcyumweru cy’lbidukikije cyatangiye uyu munsi taliki ya 27 Gicurasi 2023 kikazasozwa ku wa 05 Kamena 2023, umunsi Isi yose izaba yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’lbidukikije.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti ‘Gira Uruhare mu Ngamba zo Kurwanya Ihumana Rikomoka ku Bikoresho bya Pulasitike/ Solutions to Plastic Pollution”.
Iyi nsanganyamatsiko irashishikariza ikanibutsa inzego zitandukanye zirimo iza Leta, abikorera, inganda, abacuruzi n’Abanyarwanda bose kubungabunga ibidukikije bashaka ibisubizo mu kurwanya ihumana riterwa n’ibikoresho bya pulasitiki hagamijwe kurengera ubuzima bw’abantu no kubungabunga ibidukikije.
Muri iki gihe Isi yugarijwe no kwiyongera kw’ihumana riterwa n’imyanda y’ibikoresho bya pulasitike. Iryo humana rigira ingaruka nyinshi muri zo harimo ingaruka ku buzima bwa muntu nka kanseri y’ubwonko n’izindi ndwara, ihumana ry’ikirere, ubutaka, amazi, kwangiza urusobe rw’ibinyabuzima byaba amatungo yo mu rugo, inyamaswa zo mu gasozi cyane cyane amafi, inyoni, n’ibindi.
U Rwanda rwateye intambwe nziza mu kubungabunga ibidukikije, ni icyitegererezo mu kurwanya ihumana rikomoka ku bikoresho bya pulasike, akaba ari yo mpamvu abaturarwanda bose baba ibigo bya Leta, abikorera, abanyamadini ndetse n’abaturage muri rusange, bashishikarizwa kugira uruhare mu rugamba rwo guhagarika, gukoresha, gucuruza cyangwa gukwirakwiza amasashe ya pulasitike n’ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ahubwo bagapfunyika mu bikoresho byabugenewe bitangiza ibidukikije.
By’umwihariko abikorera barashishikarizwa gushora imari mu gukusanya no kunagura imyanda ya pulasitiki ndetse no gushaka ibisubizo bigamije kongera ingano y’ibikoresho byo gupfunyikamo bisimbura amasashe ya pulasitiki n’ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.
Minisiteri y’Ibidukikije yasabye kandi Inzego z’ibanze gushyiraho uburyo buboneye bufasha abaturage gushyira mu bikorwa ibikubiye muri ubu butumwa.

