Abarwayi ba mbere baherewe impyiko mu Rwanda

Muri iki Cyumweru, itsinda ry’abaganga b’Abanyarwanda b’inzobere mu kubaga impyiko, bafatanyije na bagenzi babo bo muri Amerika, bahinduriye impyiko abarwayi batatu nyuma yo kubona abagiraneza bazima bemera kuzibaha.
Ni intsinzi igezweho bwa mbere muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo kugabanya ikiguzi cy’umurengera gitangwa ku boherezwa kwivuriza mu mahanga.
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima, igaragaza ko mu myaka irindwi ishize abarwayi 67 ari bo boherejwe mu mahanga ngo bahabwe iyo serivisi maze batangwaho amafaranga y’u Rwanda ari hejuru ya miliyoni 900.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko iyi gahunda yatangiye ari igikorwa ngarukakwezi kizakomeza gukorerwa mu Bitaro byitiriwe Imwami Faisal.
Biteganyijwe ko itsinda ry’abaganga b’impuguke baturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bakomeza gukorana n’inzobere zo mu Rwanda mu gihe cy’imyaka ibiri, nyuma yaho abo Banyarwanda bakaba ari bo bazakomeza iyo gahunda.
Ubuyobozi bw’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal buvuga ko intambwe yatewe ishimangira akamaro ko gushora imari muri serivisi z’ubuzima zigezweho kandi zujuje ubuziranenge.
Ubwo buyobozi bukomeza bushimira Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kongera imari ishorwa mu buvuzi bujyanye n’igihe kandi bwifashisha ikoranabuhanga rigezweho.
Abaganga bo mu Rwanda na bo bakomeje kwishimira intambwe ihebuje itewe mu rwego rw’ubuvuzi, kuko u Rwanda rugiye kurushaho kugaragara mu ruhando mpuzamahanga.
Uwitwa Dr. Corneille Ntihabose ukuriye Ishami rishinzwe Serivisi z’Ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima, yagize ati: “Iki ni ikindi kimenyetso cy’Igihugu kireba kure. Ikindi kimenyetso kandi cy’imikoranire y’inzego mu kugera ku ntego.
Minisiteri y’Ubuzima ikomeza ivuga ko Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bigeze kuri iyo ntambwe mu gihe bifite Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rihugura abanyeshuri mu bijyanye n’ubuvuzi bw’indwara zifata impyiko no kubaga izo ngingo z’ingenzi z’umubiri.
Iryo shuri ryo mu bitaro rigamije kongera abaganga b’inzobere mu buvuzi bwihariye bw’impyiko ku buryo u Rwanda ruzagera aho rwihagije ku nzobere zishoboye kandi zitanga serivisi zizira amakemwa.
Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal ni bimwe mu bitaro bigezweho mu Karere u Rwanda ruherereyemo, bikaba bidahwema kongera ikoranabuhanga rigezweho mu buvuzi, abaganga bafite ubuhanga n’ubushobozi bihanitse, na gahunda zishyira umurwayi ku isonga.
Ibyo bitaro bimaze kumenyekana cyane ku buvuzi bwihariye, aho usanga abantu benshi bahivuriza bahava bavuga imyato uko bakiriwe ndetse n’ubunyamwuga biranga abaganga bahakorera.
Ubuyobozi bw’ibyo bitaro nanone bushimira Leta y’u Rwanda ibahora hafi ari na yo ntandaro y’ibikorwa by’indashyikirwa bikomeje kwigaragaza.
