Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine Dmytro Kuleba, waje mu ruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda.
Minisitiri Kuleba yashyikirije Perezida Kagame ubutumwa bwa Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy.
Banagiranye ibiganiro byagarutse ku ntambara y’u Burusiya na Ukraine ndetse n’inzira zigamije gushyigikira ibikorwa by’amahoro bigamije kurangiza iyo ntambara.
Nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame, Minisitiri Kuleba yagize ati: “Ndashimira u Rwanda ko rwifatanyije na Ukraine. Nagaragaje ubushake bukomeye bwa Ukraine mu kwimakaza umubano wayo n’u Rwanda bushingiye ku bwubahane n’inyungu zisangiwe. Natangajwe n’urugendo rw’iterambere ry’u Rwanda.”
Ku wa 24 Gashyantare 2022 ni bwo u Burusiya bwagabye igitero ku butaka bwa Ukraine butangira kwigabiza ibice bitandukanye by’icyo gihugu muri iyo ntambara yatewe n’ubwumvikane buke bufite umuzi mu mateka ibihugu bifitanye.
Uko kuvogera ubusugire bwa Ukraine kwateje imfu ibihumbi n’ibihumbi ku mpande zombi, kunateza ikibazo cy’ubuhunzi gikomeye kurusha ibyabayeho byose nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi.
Kuri ubu hashize umwaka n’amezi atatu iyo ntambara itangiye, ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bikaba byaramaganye imyitwarire y’u Burusiya ihabanye n’ikinyejana turimo.
Mu gihe imirwano ikomeje, Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin yagaragaje ko umugambi we ari uwo gufatanya n’ibihugu bimushyigikiye gushyiraho gahunda y’imiyoborere itabogamye.
Mu nama y’umutekano yabaye ku wa Gatatu Perezida Putin yavuze ko yifuza ku kubaka Isi itagendera ku matwara ya ba gashakabuhake, bamaze imyaka myinshi basahura imitungo y’Isi banayiyobora uko bishakiye.
Hagati aho intambara yateje muri Ukraine yagize ingaruka ku Isi kuko yahungabanyije uruhererekane rw’ubucuruzi mpuzamahanga mu gihe Isi yari ikiri mu buribwe yatewe n’icyorezo cya COVID-19.
Ukraine yiyeze guhabwa inkunga y’indege z’intambara zo mu bwoko bwa F-16 zitezweho guhangamura u Burusiya, izo ndege zikaba zari ku murongo w’ibyigwa w’inama y’ihuriro ry’ibihugu birenga 50 bishyigikiye Ukraine.
