Kuri uyu wa Kane taliki ya 25 Gicurasi, Guverinoma y’u Rwanda n’iya Ukraine byashyize umukono ku masezerano y’ubutwererane mu bya Politiki hagati y’ibihugu byombi.
Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Biruta Vincent, hamwe na mugenzi we wa Ukraine Dmytro Kuleb waje mu ruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda.
Amasezerano yashyizweho umukono nyuma y’ibiganiro byahuje abo bayobozi bombi byibanze kuri gahunda y’amahoro ya Perezida wa Ukraine Volodymyr Oleksandrovych Zelenskyy, ibirebana n’umutekano w’ibiribwa, ubutwererane mu bucuruzi, ikoranabuhanga, ibikorwa by’isanzure, ubwubatsi, uburezi n’ibirebana n’imiti.
Minisitiri Kuleba yageze mu Rwanda akubutse muri Morocco aho yageze guhera ku wa Mbere taliki ya 22 Gicurasi, mu ruzinduko rwe rwa kabiri agiriye ku mugabane w’Afurika.
Intego y’uru ruzinduko muri Afurika ni ugusaba ibihugu by’Afurika gushyigikira gahunda y’amahoro yatangijwe na
Perezida Zelenskyy, gukomeza kohereza ibicuruzwa muri icyo gihugu ndetse no kurushaho guhanga amahirwe ku bucuruzi bwo muri Ukraine.
Perezidansi ya Ukraine itangaza ko gahunda y’amahoro ya Zelenskyy igizwe n’ingingo 10 zirimo guharanira umutekano mu bya nikereyeli, gusana no gusubiza agaciro ubutaka bwa Ukraine, umutekano mu by’ingufu, no gucyura imfungwa z’intambara zifungiwe mu Burusiya.
Minisitiri Kuleba yavuze ko yaganiriye na Dr. Biruta ibirebana n’iyo gahunda ndetse n’izindi ngingo zirimo guharanira umutekano w’ibiribwa.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Minisitiri Kuleba yongeyeho ati: “Turateganya kongera ubutwererane mu bucuruzi, ikiranabuhanga, ubufatanye mu bikorwa by’isanzure, ubwubatsi, uburezi no gutunganya imiti.”
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitanga icyizere gikome mu butwererane na Ukraine muri Afurika y’Inurasirazuba, hashingiwe ku mubano ibihufmgu byombi bifitanye mu rwego rw’ubukungu.
U Rwanda rusanzwe rwohereza ibicuruzwa ku Isoko rya Ukraine birimo ikawa n’icyayi ndetse n’amabuye y’agaciro. Ni mu gihe na Ukraine yohereza i Kigali ibicuruzwa birimo amavuta yo kurya, ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, ifu n’ibinyampeke n’ibindi.
Imibare yo mu 2021 itangwa n’Ikigo cya Ukraine cy’Ibarurishamibare, yerekana ko ingano y’ibicuruzwa na serivisi byahererekanyijwe hagati y’ibihugu byombi byageze ku gaciro ka miliyoni 2 n’ibihumbi 188 by’amadolari y’Amerika arimo aya Ukraine miliyoni 1 n’ibihumbi 354 by’amadolari y’Amerika.
Ibikorwa byo kwamamaza ibicuruzwa byo muri Ukraine ku isoko ry’u Rwanda bibonwa nk’amahirwe yo kurushaho kwagura ubutwererane bw’ibihugu byombi no mu zindi nzego zirimo ubuhinzi n’inganda zishingiye kuri bwo.


