Mu Karere ka Kayonza mu Mirenge itandukanye hakundaga kwibasirwa n’amapfa, ariko Leta yashyizeho uburyo hanozwa ubuhinzi, hanatangwa imbuto y’ibijumba bya oranje bikungahaye kuri Vitamini A hagamijwe kunoza imirire.
Binyuze mu mushinga KIIWP uterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (IFAD), ukorera muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, mu Kigo kiyishamikiyeho cyo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB, hagenda hakorwa ibikorwa bitandukanye, bigamije imibereho myiza y’abaturage.
Abahinzi bo mu Karere ka Kayonza bavuga ko imbuto y’ibijumba ya oranje, uretse kuba itanga umusaruro mwinshi, bakabona amafaranga kuko banasagurira amasoko, ahubwo banasobanuriwe ko bikungahaye kuri Vitamini A ifite akamaro ko kurwanya igwingira, bityo ko bibafasha gukemura ikibazo cy’imirire mibi.
Uwambajimana Rachel utuye mu Murenge wa Kabarondo mu Mudugudu wa Nkuba I yavuze ko ibijumba bya oranje abana babikunda kurusha ibindi kandi basobanuriwe intungamubiri bifite bigatuma bitabira kubihinga.
Ati: “Ikijumba cya oranje iyo mbivanze n’ibindi abana byo barabyanga bakambwira ngo bashaka icya oranje. Nk’ubu kuri biriya bijumba bya oranje birimo Vitamini A, bikorwamo amandazi, abana bafata cya kijumba babona uko gisa, bati turashaka amandazi nta nubwo bakita ikijumba bacyita amandazi. Havamo n’ifarini”.
Yongeyeho kandi ko bimufasha guteza imbere urugo rwe.
Ati: “Iyo byeze nshobora gusaruramo 300 000 by’amafaranga y’u Rwanda, nkavanamo 30 000 nkagura agafuka k’umuceri, 28 000 nkagura agafuka k’akawunga, akabido ka litiro 5 k’amavuta nkanagura umunyu”.
Yakomeje asobanura uburyo ibyo bijumba bigira uruhare mu kwiteza imbere avuga ko imigozi y’ibijumba yahawe iteye nk’igice cya Hegitari 1, ndetse mu gusigasira iyo migozi aha umuturanyi ku migozi, cyane ko yera vuba akanabashishikariza uko bagomba kurwanya imirire mibi mu bana, aberekera uko bavangavanga indyo cyane cyane ahereye kuri cya kijumba cya oranje.
Munyankindi Ildephonse we yavuze ko guhinga kijyambere bibafasha kongera umusaruro kandi bizeye ko bazabona ibiribwa bihagije.
Yagize ati: “Iterasi iyo urifumbiye neza, ugakoresha imbuto nziza ari iz’ibirayi, imigozi y’ibijumba, soya n’izindi turimo guhabwa n’umushinga, bitanga umusaruro mwiza abantu bakihaza mu biribwa”.
Meya w’Akarere ka Kayonza John Bosco Nyemazi, avuga ko ikibazo cy’imirire mibi mbere yuko umushinga KIIWP utangira kuhakorera cyari kuri 42% ariko ko uhageze byagabanyutse, hagaragaye impinduka.
Ati: “Twanavuga yuko mu gihe mu bushakashatsi bw’imibereho y’ingo yaherukaga mu 2015 twari ku kigereranyo cya 42%, uyu munsi tugeze kuri 28%, ibyo bigaragaza uruhare rukomeye rw’imishinga itandukanye nk’iyi, ariko n’ingamba Leta igenda yongeramo kugira ngo ibibazo bibashe gukemuka, kuba haragabanyutseho imibare igera kuri 14%, ni impinduka igaragara”.
Sibomana Jean Claude ushinzwe ubuhinzi n’amashuri y’abahinzi mu murima mu mushinga wa KIIWP yavuze ko mu mbuto uwo mushinga urimo guha abaturage harimo ibirayi, ibishyimbo, soya, imigozi y’ibijumba bya oranje kubera akamaro bifitiye umuryango muri rusange mu rwego rw’ubuzima.
Ati: “Mu materasi hari ahagomba gucishwa imigozi y’ibijumba bya oranje bikungahaye kuri Vitamini A ngo turwanye n’ikibazo cyimirire mibi. Mu gihembwe cy’ihinga twatanze imigozi y’ibijumba yatanzwe henshi kugira ngo baziture n’abandi, turimo turareba uko bayifashe”.
Yanagarutse ku ngano y’imigozi y’ibijumba bya oranje bifite Vitamine A, hakaba haratanzwe imbuto zirimo iyitwa Kabode, Vita na Giramata.
Kugeza ubu hamaze gutangwa miliyoni 25 z’ingeri y’imigozi y’ibijumba zishobora gutera hegitari hafi 600.



