Umuganda usoza ukwezi kwa Gicurasi 2023 uzaba ku wa Gatandatu taliki ya 27 Gicurasi, uzabera ku rwego rw’Umudugudu, uzibanda ku bikorwa byo gufasha abahuye n’ibiza.
Bimwe muri ibyo bikorwa ni ukubaka no gusana inzu z’abatishoboye basenyewe n’ibiza; kubaka no gusana ibikorwa remezo byangijwe n’ibiza; gucukura no gusibura imirwanyasuri; gukanyaga ibisenge by’inzu hagamijwe gukumira ibiza.
Hashobora kandi gukorwa umuganda ushingiye ku bumenyi.
Uturere twose dusabwa gutegura uburyo abantu bafite ubumenyi bwihariye bazawukora no kumenyesha abaturage aho ibyo bikorwa bizabera.
Nyuma y’umuganda hazaganirwa kuri gahunda yo gufasha abaturage kwivana mu bukene hirindwa kurambiriza ku bufasha ahubwo bagafata iya mbere bakiteza imbere.
Hazanaganirwa ku muco w’isuku; gukumira ibiza mu bihe by’imvura; Icyumweru cy’ibidukikije kizahera taliki 27 Gicurasi – 05 Kamena 2023.
