Ikigo Duval Group cy’Umufaransa Éric Duval, kigiye kubona inguzanyo ya miliyoni 35 z’amadolari y’Amerika, asaga miliyari 39.2 z’amafaranga y’u Rwanda, cyemerewe n’Ikigo Mpuzamahanga cya Banki y’lsi Giteza Imbere Abikorera (IFC) mu rwego rwo gushyigikira umushinga wo kubaka imiturirwa y’impanga yiswe Inzovu Mall.
Iyo miturirwa iteganyirizwa kubakwa ahahoze Minisiteri y’Ubutabera ku Kimihurura, hafi ya Kigali Convention Center, ikaba izuzura itwaye nibura miliyoni 70 z’amadolari y’Amerika ni ukuvuga miliyari 87.5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ubuyobozi bwa IFC bwatangaje ko bwiteguye kugenera ishami rya Duval Group rikorera mu Karere k’Ibiyaga Bigari (Duval Great Lakes) inguzanyo ya miliyoni 17.5 z’amadolari y’Amerika ndetse bukanafasha gukusanya izindi miliyoni 17.5 z’amadolari y’Amerika zizava mu bindi bigo by’imari.
Mu itangazo bwashyize hanze, ubuyobozi bwa IFC bwagize buti: “Umushinga wose wa Inzovu Mall witezweho kuzatwara miliyoni 70 z’amadolari y’Amerika. IFC izatanga inguzanyo ya mbere igera kuri miliuoni 17.5 z’amadolari y’Amerika ndetse inakusanye izindi miliyoni 17.5 z’amadolari zizava mu bindi bigo by’imari.”
Biteganyijwe ko ikiguzi gisigaye kizashakwa na Duval Group kugira ngo uwo mushinga wuzure neza.
Intego ni iyo kubaka inyubako igezweho izaba igizwe n’ihuriro ry’ubucuruzi (shopping center), serivisi za hoteli n’aho gukorera ibikorwa by’imyidagaduro, serivisi z’amacumbi, ibiro, ahakorerwa inama n’ibindi bikorwa bitandukanye.
Byitezwe ko Inzovu Mall izubakwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije, imbere hayo hakazaba harimo ahakinirwa imikino itandukanye, igice cyagenewe abadandaza ibicuruzwa bitandukanye, za resitora zifasha abantu kuticira isazi mu jisho n’ibindi bituma abayisura barushaho gususuruka.
Uyu mushinga uri mu yatoranyijwe muri gahunda igamije gufasha, kuzahura inganda n’ibikorwa by’ubwubatsi byadindijwe n’icyorezo cya COVID-19 binyuze mu gusonera imisoro ibigo by’ubucuruzi bikora mu rwego rw’inganda n’ubwubatsi.
Duval Great Lakes ni ikigo kirimo imigabane n’umucuruzi Vicky Murabukirwa, kuri ubu akaba ari na we Muyobozi Mukuru wayo wahishuye ko ibikorwa byo kubaka byagombaga kuba byatangiye muri uku kwezi kwa Gicurasi.
Iyi nyubako igiye kuzura muri Kigali mu gihe u Rwanda rukomeje guharanira kuba igicumbi cy’ubukerarugendo by’umwihariko ubushingiye ku nama, ibiganiro n’amamurikabikorwa (MICE) muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati.
Icyo cyerekezo u Rwanda rwatangiye kugikozaho imitwe y’intoki, cyane ko Kigali Convention Center ishyirwa mu byerekezo bigezweho muri Afurika y’Iburasirazuba byo kwakira inama mpuzamahanga zikomeye kuva yafungura imiryango mu mwaka wa 2016.
Iyo hoteli ifite ubushobozi bwo kwakira inama zihurije hamwe abantu barenga 5,000 icyarimwe, kandi ifite ibyangombwa byose nkenerwa uhereye ku by’imyidagaduro, ahakorerwa ubucuruzi, amamurikabikorwa na parikingi y’imodoka nini cyane.

