Mu ntagiriro z’iki cyumweru, Prof. Ron Weiss ukomoka mu Gihugu cya Isiraheli yongeye kugirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG), nyuma y’icyumweru kimwe gusa hasohotse itangazo rishyiraho Umuyobozi w’Agateganyo.
Ku wa 15 Gicurasi 2023, ni bwo Gakuba Felix yatangajwe nk’Umuyobozi w’Agateganyo asimbuye Weiss umaze imyaka hafi itandatu ayoboye icyo Kigo.
Gakuba ni impuguke mu bijyanye n’amashanyarazi n’ubukanishi (electro-mecanics), asanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Gutunganya Ingufu (EDCL) kibarizwa muri REG.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru, ni bwo Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Ubutegetsi ya REG Didacienne Mukanyiligira, yashyize umukono ku itangazo ryongera gushyira mu nshingano Prof. Weiss anamwifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo ye ikomeje.
Mbere yo guhabwa izo nshingano ku ikubitiro mu mwaka wa 2017, Prof. Weiss yabaye Visi Perezida ushinzwe Imishinga y’Ubwubatsi n’Iterambere ry’Ubucuruzi mu Kigo gishinzwe Amashanyarazi cya Isiraheli (IEC).
Prof. Weiss ni umwe mu banyeshuri batangiranye n’ishami ridasanzwe ry’ibinyabuzima (synthetic biology),ari na ryo yakozeho ubushakashatsi guhera mu 1996 ubwo yari akiri ku ntebe y’Ishuri muri Kaminuza Mpuzamahanga ya MIT.
Muri iyo Kaminuza yafashije kubaka laboratwari yifashishwa n’abiga mu Ishami ry’Amashanyarazi n’Ubumenyi bwa Mudasobwa.
Nyuma yo gusoza amasomo y’icyiciro cy’ikirenga (PhD), Prof Weiss yagiye kwiga muri Kaminuza ya Princeton nyuma yaho asubira muri MIT gukomeza kwihugura mu ishami ry’ibinyabuzima, ndetse no mu birebana n’amashanyarazi n’ubumenyi bwa mudasobwa.