Miliyoni zikabakaba 700 z’amafaranga y’u Rwanda ni zo zimaze gutangwa n’Abaturarwanda, amasosiyete, ibigo bitandukanye, Abanyarwanda baba mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda, mu kugoboka abaturage bibasiwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi ya guyuye mu ntangiriro z’uku kwezi.
Muri iyi nkunga harimo amafaranga y’u Rwanda miliyoni zikabakaba 622 n’amadolari y’Amerika 37,167 (asaga miliyoni 41 z’amafaranga y’u Rwanda) byanyujijwe kuri konti.
Muri ayo mafaranga harimo na miliyoni 35 zakusanyijwe binyuze ku miyoboro ya Mobile Money, aho abantu bakomeje kugenda bitanga bifashishije telefoni.
Amafaranga yose hamwe amaze gukusanywa arangana na 698,808,738 akaba ari inkunga MINEMA ivuga ko ikomeje kwakira ikazafasha mu gufasha abasizwe iheruheru n’ibiza mu Ntara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru ndetse n’Amajyepfo.
Imvura yaguye icyo gihe yahitanye abantu 135 hakomereka n’abandi babarirwa mu 110.
Ubutumwa bwa Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), buragira buti: “Turashimira Abaturarwanda, amasosiyete, ibigo bitandukanye, Abanyarwanda baba mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda bakomeje gutanga inkunga yo gutabara abahuye n’ibiza byo ku wa 2-3 Gicurasi.”
Iyo Minisiteri yongeraho ko uretse iyo nkunga y’amafaranga hari n’iyindi ya sima yatanzwe n’inganda zitunganya Sima mu Rwanda zimaze gutanga imifuka isaga 2,500.
Mu zindi nkunga zikomeje gushyikirizwa abasizwe iheruheru n’ibiza harimo ihiribwa n’ibikoresho byo mu nzu nk’ibiryamirwa, inyambaro, ibikoresho byo mu gikoni n’ibindi.
Intego ni iyo gufasha ingo zirenga 6000 zibasiwe n’ibiza by’umwihariko hareba ku batakigira aho barambika umusaya kubera ko aho bitaga iwabo hatakiriho.
Abantu barenga 20,000 ni bo bakuwe mu byabo n’ibyo biza aho kuri ubu bacumbikiwe kuri site zitandukanye mu gihe barimo gushakirwa ibisubizo birambye birimo no gutuzwa ahantu hatekanye.
Ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasuraga Intara y’Uburengerazuba muri uku kwezi yavuze mo Guverinoma y’u Rwanda iri gukora ibishoboka byose kandi byihuse kugira ngo abagizweho ingaruka n’ibiza babashe gusubira mu buzima busanzwe.
Perezida Kagame yavuze ko nubwo ntacyo abayobozi bari gukora kugira ngo babuze umwuzure n’imvura nyinshi kugwa, gufasha abarokotse biri mu bushobozi bwabo kandi bafite inshingano zo kubikora.
“[…] Ngira ngo rero abayobozi b’Inzego zitandukanye baza kubasura buri gihe, ni cyo kibazana hari ubwo badakora byose ibyo bakwiriye kuba bakora, ubwo turabikurikirana natwe kugira ngo tumenye icyasobwe icyo ari cyo kandi tuzabikora.”
Yababwiye ko icy’ingenzi kuri ubu Guverinoma y’u Rwanda ihanganye no guharanira ko abasizwe iheruheru n’ibiza babasha kugira ubuzima no muri iki gihe batari mu ngo zabo, aho badashobora kwikorera imirimo bari basanzwe bakora ngo bitunge nk’uko bisanzwe.
