Mu minsi iri imbere, u Rwanda na Guinea Conakry byitezweho gutangira ubufatanye bwo kubaka uruganda rutunganya zahabu.
Bivugwa ko urwo ruganda ruzaba ari rwo rwa mbere rwubatswe muri icyo gihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro arimo na zahabu, aho ubuyobozi bwiyemeje kugabanya umutungo kamere woherezwa mu mahanga mu kurushaho kwihesha agaciro.
Ubu bufatanye bugiye gutangira mu gihe mu kwezi gushize kwa Mata 2023, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye arimo n’arebana n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ayo masezerano yashyizweho umukono n’abagize itsinda ryari rigaragiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, mu ruzinduko rw’akazi rw’amasaha 72 yagiriye mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika mu kwezi gushize.
Biteganyijwe ko Ikigo Aldira cyo mu Rwanda, kiyobowe na Jean de Dieu Mutunzi, ari cyo kizafasha Conakry kubaka uruganda rwa mbere rutunganya zahabu nyuma yo gusinyana amasezerano yihariye n’icyo Gihugu.
Mu ruzinduko rwo mu kwezi gushize, Perezida Kagame na Perezida w’Inzibacyuho wa Guinea Col. Mamadi Doumbouya basuzumye imiterere y’umubano urangwa hagati y’u Rwanda na Guinea.
Abo bayobozi ni na bo bayoboye ndetse banakurikirana umuhago w’isinywa ry’ayo masezerano arimo ayo gushyiraho Komisiyo ihuriweho ikurikirana ubutwererane bwa Conakry na Kigali, n’ajyanye n’ikoranabuhanga, itumanaho, isakazamakuru, no gushyira serivisi za Leta mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Impande zombi ziyemeje gukomeza gukurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yamaze gusinywa ndetse baniyemeza gutegura inama ibahuza mu gihe gito gishoboka kugira ngo barusheho kwiga ku buryo bwo kwagura umubano.
Icyo gihe hanatashywe umuhanda n’ikiraro byitiriwe Perezida Kagame, akaba yarishimiye icyubahiro yahawe yitirirwa ibikorwa remezo byo muri icyo Gihugu.
Perezida Kagame yanavuze ko yagiranye na Perezida Col. Doumbouya ibiganiro bitanga umusaruro, ashimangira ko gusangira ubumenyi n’ubunararibonye hagati y’Abanyafurika n’abandi bafatanyabikorwa ku Isi, ari ingenzi n’ingirakamaro kuko ari yo ntandaro y’imibereho myiza y’abaturage.
Perezida Kagame ahamya ko nta muntu n’umwe ushobora kugira ibyo akeneye byose icyarimwe, cyangwa se ngo abe yagera ku ntsinzi nta wundi ubigizemo uruhare.
Nyuma yo gutumirwa na Perezida Kagame, Col. Doumbouya yitezwe kuzasura u Rwanda mu bihe biri imbere ariko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinea Morissanda Kouyaté, yavuze ko italiki y’urwo ruzinduko itaremezwa.
